Umugore ukomoka muri Mali ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

  • admin
  • 26/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugore ukomoka muri Mali wari warasabye Perezida Paul Kagame ko yamufasha kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwo atahavuka,ubu ari mu byishimo bikomeye kuko yahawe ibyangombwa bimwemerera bidashidikanywaho kuba ari umunyarwandakazi, mu mubare w’abenegihugu b’u Rwanda ubu akaba yiyongereyeho.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2019, nibwo uyu mugore witwa Hawa Dème yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yashyikirijwe impapuro zimwemerera ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba yaziherewe i Paris mu Bufaransa azishyikirizwa na ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Jacques Kabale. Yagaragaje ko ari ibintu byamushimishije cyane.

Ubwo yari muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi tariki 10 Kamena 2017, Perezida Kagame yagaragarijwe n’uyu mugore wo muri Mali witwa Hawa Dème, ko uretse Abanyarwanda bamukunda bagakunda n’igihugu cyabo ayoboye, hari n’abanyamahanga benshi bakunda u Rwanda bakanaterwa ishema n’imiyoborere yarwo.

Icyo gihe yavuze ko kuva yatangira kumenya iby’u Rwanda no kurukurikirana cyane, amaze kurugeramo inshuro ebyiri kuva muri 2013.

Icyo gihe kandi,Dème yavuze ko ibyo yigiye ku Rwanda, byatumye we na bagenzi be b’urubyiruko rwo muri Afurika barenga 200 baza mu Rwanda muri 2013, nyuma bashyiraho gahunda bise “Umuganda Africa” ikubiyemo ibikorwa by’indashyikirwa bigiye ku Rwanda, ikaba ari gahunda ihuriweho n’ibihugu bine birimo Mali, Senegal, Guinea na Cote d’Ivoire.

Uyu mugore kandi yabajije Perezida Kagame uburyo yazabona ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’umuntu utahavuka, utahagira ababyeyi akaba ataranahashatse umugabo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Icyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, birashoboka, no kubona umugabo w’Umunyarwanda niba utarashaka nabyo birashoboka… Ariko hari uburyo bundi bwinshi bundi bishoboka, si ngombwa kuba warashakanye n’umunyarwanda iteka, hari izindi mpamvu ngirango niwegera abashinzwe ubwo buryo mu Rwanda bazagusobanurira, hari abanyamahanga benshi bamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda”.

Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu matariki ya 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Ubwo yari ari muri Rwanda day yabereye mu Bubiligi tariki 10 Kamena 2017 niho yatangiye ikifuzo cy’uko ashaka kuba umunyarwandakazi


Hawa Dème ashyikirizwa na Amb Jacques Kabale impapuro zimwemerera kuba umunyarwandakazi bidasubirwaho
MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/04/2019
  • Hashize 5 years