Umugore ufite amabere manini ku isi yavuze ko agiye kuyongera akaba manini birenze [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years

Mayra Hills ukomoka mu gihugu cy’Ubudage uzwi cyane ku izina rya Beshine kuko niryo akoresha muri Filimi azwimo z’urukozasoni,kuri ubu niwe mugore ufite amabere manini kurusha abandi ku isi aho apima ibiro 18 ariko we arifuza kuyongeresha akaba manini bihagije dore ko we atangaza ko kuba ari manini ntacyo bimutwaye ahubwo bimuteye ishema kuko bimufasha gukora neza akazi ke k’ubusambanyi.

Beshine bikaba byaramutwaye akayabo k’amadorali y’Amerika atari make kugira ngo akoreshe aya mabere angane kuriya,kuko ubusanzwe ntabwo ariko yanganaga,gusa we avuga ko ayakunda kuko ngo amufasha cyane mu kazi ke akora ko gukina amafilimi y’ubusambanyi.

Aya mabere ye yose uyapimye ngo apima ibiro 18 byose,ni ukuvuga ko buri bere ripima ibiro 9,ariko ngo nubwo amuvuna kandi akabona icyo yambara ari uko abanje kukidondesha,we arabishima ndetse agaterwa ishema nabyo kuko anifuza ko ingano yaya mabere ye ko yongerwa.

Mu magambo ye yagize ati “Nibyo koko birangora kubona umwenda unkwira ntabanje kujya kwibonanira n’uwudoda kubera ubunini bw’amabere yanjye. Nizera ko umunsi umwe abanyamideri bazatekereza kujya bakora imyenda ikwira abantu nkatwe.”

Uretse kuba akomeza guhura nibi bibazo,we ntibimubuza kwishimira amabere ye nkuko ikinyamakuru Daily mail dukesha iyi nkuru kibitangaza,kuko binamufasha kuba urubuga rwe rwa Internet rusurwa n’abantu batari bake.

Umwe mu nshuti ze za hafi yagize ati” Beshine akunda cyane kumva ko yitaweho kandi ahabwa agaciro mu bandi. Ibi rero bituma akunda amabere ye kuko atuma abantu benshi bakurikirana urubuga rwe bwite ndetse na we akamamara.”

Nubwo abantu benshi babona aya mabere ye bakumva bamugiriye impuhwe,Beshine we ntacyo bimubwiye kuko agishaka no kuyongera ahubwo,akaba anasaba abantu kumushyigikira ndetse no kumuba hafi ubwo azaba yagiye kwibagisha ngo bayongere.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years