Umugore n’abahungu be babiri bafashwe bari gusambanira hafi y’umurambo w’umukobwa we

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years

Umugore wo muri Indonesia w’imyaka 39 wahawe izina rya Yuyu,ngo yagize ishyari nyuma y’uko abahungu be bari bamaze igihe kinini basambanya mushiki wabo witwa Nadia Pudley w’imyaka itanu y’amavuko yareraga,maze ategeka umwe muri bo kumwica.

Yuyu yasambanye n’abo bahungu be umwe wahawe izina rya RG w’imyaka 16 ndetse na RS w’imyaka 14 y’amavuko mu gihe kinga n’amezi abiri kandi bakabikora umugabo we akaba na se wabo bana ubwo yabaga atari mu rugo rwabo ruri ahitwa Sukabumi mu burasirazuba bwa Indenosia.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko uyu mugore gusambana n’abahungu be yari yarabigize akamenyero nyuma asanze umukuru ari gusambana na mushiki we agira ishyari afatanya nawe baramwica.

Ati”Yuyu yahoraga asambana n’umuhungu we w’imfura.Ubwo amubonye ari gusambanya Nadia yahise agira ishyari.Yuyu na RG bahise bafatanya batangira kunigagura uwo mwana w’umukobwa kugeza apfuye”.

Amakuru atangwa n’abaturanyi ngo kugira ngo uwo mwana w’umukobwa ashiremo umwuka, byasabye ko agundagurana nuwo muhungu kuko mu ijosi rye harakomeretse bikomeye ndetse n’ururimi rwari rugiye kuvamo.

Ubwo bakimara kwica uwo mukobwa umugore n’umuhungu we ndetse n’undi muhungu we witwa RS,bahise bikomereza gusambanira hafi y’umurambo.

Nyuma,abo uko ari batatu bafashe umurambo w’uwo mwana bawujyana mu gashyamba k’imigano mbere yo kuwujugunya mu ruzi rwa Cimandiri.

Nk’uko ikinyamakuru Sin Chew kibitangaza,ngo umurambo wa Nadia waje kubonwa n’abarobyi batatu wahagamye hagati y’amabuye muri urwo ruzi.

Yuyu yabwiye abakoraga iperereza ko uwo mwana w’umukobwa yishwe n’indwara bita épilepsie,ariko isuzuma ry’umurambo ryagaragaje ko yishwe anizwe bitewe n’ibikomere wari ufite.

Umukuru wa Polisi Nasriadi,yavuze ko abo uko ari batatu bahamwa n’ibyo bikorwa byose.

Gusa haracyategerejwe ibihano bizahabwa Yuyu n’abahungu be kubera guhamwa n’icyo cyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ayo mahano y’uko gusambana k’umubyeyi n’abana be.


Yuyu n’abahungu be ibyaha birabahama

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years