Umugisha ugaragaza urukundo Imana ifitiye abana bayo- Papa Fransisko

  • Munezero cleania
  • 03/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho za Kateshezi muri gahunda agira mu gikorwa cyo kwakira abakristu (Audience générale). Papa Fransisko avuga ko Kuva mu Ntangiriro, Imana itahwemye gutanga umugisha, kandi uwo mugisha wayo yawujurije muri Yezu Kristu, Umwana wayo wigize umuntu, bityo Imana yatwigaragarije nk’umubyeyi ukunda abana be.

Umugisha rero ufite inkomoko ku Mana. Uwutanga aba ari igikoresho cy’Imana. Umugisha ushushanya ubuntu Imana itugirira mu byo idukorera byose, ndetse kenshi ku buryo tutari twiteguye.

Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati’’Bavandimwe, uyu munsi turazirikana k’ Umugisha, nk’inkingi y’ingenzi y’isengesho. Mu mpapuro zibanza za Bibiliya, Imana ntiyahwemye guha umugisha ubuzima. Umugisha wifitemo imbaraga zidasanzwe ziherekeza ubuzima bwose bw’uwuhawe kandi ugategurira umutima wa muntu kwemera guhindurwa n’Imana. Amizero y’isi ashingiye byuzuye ku mugisha w’Imana, wuzurijwe muri Yezu Kristu, muri Jambo w’Imana wigize umuntu kandi akatwitangira ku musaraba. Imana itwigaragariza nk’Umubyeyi mwiza kandi ikatugenzereza nk’uko umubyeyi mwiza w’umu mama adahwema gukunda abana be, n’iyo baba bari mu makosa.’

Nyirubutungane Papa Fransisko  yakomeje agira ati’’ Ku Mana, n’abaheranywe bahora ari abana ingabire yayo ishobora guhindurira ubuzima. Kuko Imana itwakira uko turi, ariko ntitureke uko turi. Niyo mpamvu Yezu yabonaga mu bantu batereranywe kandi batitaweho, ingabire idahinyuka y’Imana Data. Igisubizo cyacu k’umugisha w’Imana kigaragarira mu isengesho, riduha ibyishimo kandi rigatuma tubasha kuwakira. Bityo, nta kindi twakora atari ugusingiza iyo Mana, idahwema kuduha umugisha kandi ikatwigisha kutagira uwo tuvuma, ahubwo tugahora twiteguye gutanga umugisha.’

Nyuma yaho Papa Fransisko yaramukije ibyiciro bitandukanye by’abantu bumva indimi zitandukanye.

  • Munezero cleania
  • 03/12/2020
  • Hashize 3 years