Umuganga yanze kubaga umurwayi ngo ntiyishyuye amashilingi ibihumbi 250 ahubwo amushyira ikintu mu myanya y’ibanga

  • admin
  • 09/12/2018
  • Hashize 5 years

Umuganga utatangajwe amazina wo mu bitaro bya Jinja muri Uganda yanze kuvura umurwayi wa kanseri y’ubwonko, Night Nakwanga bitewe n’uko atishyuye ibihumbi 250,000 by’amashilingi ahubwo amushyira ikintu mu myanya y’ibanga.

Umuntu urwaje uyu murwayi, Gloria yatangarije Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko Nakwanga yari kuri lisiti y’abari bubagwe kandi ko yari yageze mu cyumba yari bufashirizwemo gusa uyu muganga akabyanga kuko ngo atishyuye.

Ntibisobanutse neza niba aya mashilingi ari ateganywa n’itegeko rigenga ubuvuzi cyangwa ko yari ingehuro y’uyu muganga.

Uyu Nakwanga ngo amaze iminsi icyenda ategereje ubufasha gusa ngo abaganga bose baramutereranye ku mabwiriza y’uyu muganga.

Umurwaza ati “Twageze hano kuwa 27 Ugushyingo, nta cyahindutse. Abandi barabafashije gusa twe baranze kuko nta mafaranga dufite. Muganga yashyize ikintu mu myanya y’ibanga ye kandi ngo kiramubabaza.”

Uhagarariye abaturage mu Karere ka Jinja, Eric Sakwa yasabye ko iki kibazo cyakurikiranwa n’inzego za polisi.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Jinja, Muhammad Mubiru yemeye ko uyu murwayi yasabwe gutanga amashilingi 250,000 (imitwaro 25) gusa yanga kuvuga izina ry’umuganga n’intego y’aya mashilingi.

Mubiru avuga ko uyu murwayi yahawe undi muganga ngo amufashe gusa agasaba rubanda ko rwazajya rufata amazina y’abaganga baba bagiye kuruvura.

  • admin
  • 09/12/2018
  • Hashize 5 years