Umugabo yishe umuhungu we akoresheje umuhoro bishimisha abaturanyi bose mu buryo bukomeye

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years

Abaturage bo mu gace ka Eshirembe mu karere ka Kakamega mu gihugu cya Kenya,mu cyumweru gishize batashywe n’ibyishimo bikomeye batewe n’umugabo witwa John Makokha w’imyaka 78 y’amavuko yiyiciye umuhungu we w’imyaka 38 y’amavuko amwicishije umuhoro.

Uyu muhungu witwa Habil Amunza,bivugwa ko muri aka gace yari yarabiyogoje ari igisambo ruharwa kinica n’abantu ku mugaragaro.Amakuru avuga mbere y’uko apfa yabanje kugerageza kwica se ariko birangira amutanze aramwica.

Umuturanyi wabo witwa Jared Nandwa yavuze ko aba bombi babanje gushyamirana bapfa ibigori byari byibwe ari nabwo Amunza yahise afata umuhoro ngo ateme se.

Ati “Ku mugoroba se yaramubajije,we nk’uko byari bisanzwe yashatse kumusumira ngo amwice ariko amahirwe ye macye, se niwe yamutanze gufata umuhoro ahita awumukubi aramwica”.

Yakomej agira ati“Bari babayeho mu makimbirane ku buryo twari dufite ubwoba ko umuhungu azica se nk’uko yishe abandi bantu muri aka gace kose.Ku bw’amahirwe ni se wamutemye kugeza amwishe.Imana ni igitangaza koko!”

Nandwa yavuze kandi ko mu myaka icyenda ishize,uyu nyakwigendera yanishe umuhungu we arafungwa ari yaje kurekurwa nyuma y’amezi ane afashwe.

Ati “Yari mu kigero kimwe n’umuhungu wanjye bakundaga gukinana nk’urungano.Ariko Amunza yahindutse undi wundi bibabaza abaturage.Yakubise ikintu umuhungu wanjye Alubokha ako kanya ahita amwica.Yarafashwe arafangwa ariko yahise arekurwa mu buryo butumvikana nyuma y’amezi ane”.

Undi muturanyi we witwa William Wambani,yavuze ko uyu muhungu yari igisambo gikomeye kica n’abantu kidatoranyije ku buryo yari amaze kurambirana mu baturage bose.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years