Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko Edwin Sakala wo mu gihugu cya Zambia,yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo arimo gusambanya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Iri shyano ryabaye mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019, ako kanya bihita bimenyekana uwo mugabo ahita afatwa na polisi yo mu gace ka Masala.

Byemezwa ko yari amaze igihe kirekire asambanya uwo mugore aho abatangabuhamya basobanuye ko Sakala yazanaga uwo mugore mu buri joro mu nyubako ye(icumbi) akamusohora mu gitondo cya kare inkoko ziri kubika.

Abaturanyi b’uwo mugabo batangiye kumucyeka amababa bibaza cyane kuri izo ngendo z’uwo mugore,gusa ku bw’amahirwe macye bahise babimenyesha abo bireba umugabo ahita atabwa muri yombi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years