Umugabo yagiye gucyura umugore we atema muramu we ugutwi

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umugabo witwa Hakizimana Ildephonse uzwi ku izina rya Rukara yagiye gucyura umugore we, ahageze atongana na muramu we birangira amuciye ugutwi.

Hakizimana usanzwe utuye mu Kagari ka Mubumbano bivugwa ko yagiye mu Mudugudu wa Musagara mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke gucyura umugore maze akagirana amakimbirane n’abo mu muryango we maze atema muramu we ugutwi.

Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe n’inzego zibanze ku wa 25 Ukwakira 2020. Bugira buti “Mwiriwe, hari umugabo witwa Ildephonse bakunda kwita Rukara umudugudu we ni Nyagashinge, yaje gucyura umugore we kwa sebukwe arangije ararwana, aciye muramu we Nzabarankize Pascal ugutwi anamukomeretsa hejuru y’ijisho ubu agiye kwa muganga. Ibindi tugiye kubikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi ko uwakomeretse yajyanwe mu Bitaro bya Kibogora ngo yitabweho.

Yavuze ko ukekwaho uruhare muri uru rugomo agomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, icyaha cyamuhama agahanwa n’amategeko.

Si uru rugomo rwabaye mu Murenge wa Kagano gusa kuko ku wa Gatandatu w’iki cyumweru na none hari abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Mubumbano bateze umwarimu baramukubita bamugira intere, ahita ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kibogora

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 4 years