Umugabo w’Imyaka 45 arashakishwa na Polisi nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 12

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyirasafari Verena umubyeyi w’Umwana wafashwe kungufu n’umugao w’imyaka 45/Photo:Imvaho

Umugabo w’imyaka 45 witwa Kamarampaka Alexis bakunda kwita Mabuso, arashakishwa ngo ahanirwe icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yafatiwe ku ngufu mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Nyakavumu, mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, uyu mugabo ukekwaho kumufata ku ngufu ahita atoroka. Uyu mugabo ngo usanzwe afite abagore 2 akaba yaranafungiwe igihe kirekire Jenoside yakorewe abatutsi, ngo yahengereye nyina w’umwana yagiye mu isoko mu mu saa munani z’amanywa, asanga uyu mwana ahetse undi w’imyaka 2,5 amubwira kujya ku muryamisha.

Ubwo uyu mwana yajyaga kuryamisha murumuna we, uyu mugabo yahise amusanga mu buriri amufata ku ngufu aramusambanya. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyirasafari Vérène, nyina w’uyu mwana yagize ati:“Nkibimenya nahise njyana umwana ku kigo nderabuzima cya Mahembe bahita bambwira kumujyana ku bitaro byo kuri Ngoma mu karere ka Karongi, ngezeyo, mpita njya no kuri Polisi bampa urupapuro nshyira dogiteri. Ndaza umwana baramupima, bampa imiti bambwira kujya gutegereza amezi 3 ngo ndebe ko yaba yaramwandujwe agakoko gatera SIDA, icyakora hagati aho numva ngo wa mugabo yafashwe n’ubuyobozi bw’akagari, hashize akanya numva ngo arabucitse na byo bimbera urujijo.” Avuga ko yifuza ko ikibazo cy’umwana we cyakomeza gukurikiranwa uyu mugizi wa nabi agafatwa akaryozwa ibyo yakoze, cyane cyane ko yumva ko ngo umutungo w’umugore muto watangiye kugurishwa ngo amusange.

Uyu mugore kandi asaba Polisi kubaza neza uyu mugore muto aho umugabo we aherereye, kuko ashobora kuba ahazi, ntakomeze kugurisha ngo amusange. Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, yasabye ko iperereza ryakomeza hakamenyekana aho uyu mugabo yihishe, akaza akaryozwa ubu bugome yagiriye uyu mwana.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years