Umugabo urwaye SIDA yasohowe nabi mu bitaro bamukurura hasi

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi mu Misiri bari gukora iperereza ku gikorwa cyo gusohora mu bitaro ku ngufu kandi bakurura hasi umugabo urwaye SIDA.

Ibi byabereye mu bitaro biherereye mu majyaruguru y’igihugu ahitwa Gharbia.Amashusho y’uko byagenze yatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda n’umujinya batewe n’iki gikorwa.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo bamukurubana bamusohora mu bitaro bya Kafr el-Zayat.

Ibyakorewe uyu mugabo byabaye kuwa gatatu, umuyobozi muri ibi bitaro yabwiye ikinyamakuru Masrawy ko uriya mugabo urwaye SIDA yari yafashe imiti y’ibiyobyabwenge.

Minisiteri y’ubuzima mu Misiri yasohoye itangazo ryamagana ibyakorewe uyu mugabo, aho kumuvura cyangwa kumukorera ibindi biteganywa n’amategeko.

Iyi minisiteri ivuga muri iri tangazo ko abakoze iki gikorwa bagaragara mu mafoto bazakurikiranwa.

Abanduye SIDA bashobora kubana nayo igihe kirekire batayirwaye mu gihe bafata neza imiti igabanya ubukana bwayo.

Bizwi ko mu Misiri abanduye n’abarwayi ba SIDA bakorerwa itotezwa n’ihezwa mu buryo bukomeye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years