Umudemobe yabaye uwa mbere kw’Isi utunze abagore benshi n’ abana benshi akaba yiyemeje gushaka n’abandi [ REBA AMAFOTO ]

  • admin
  • 01/02/2020
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka ikabakaba 54 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu gihugu cya Zimbabwe,yabaye umugabo wa mbere utunze abagore benshi kuko afite abagore 28 ndetse n’abana 111,kuri we akaba afite gahunda yo gushaka undi mugore wa 29 mu minsi ya vuba.

Chimbare, uzwi cyane ku izina rya Comrade Scorpion, yavuze ko ari umugabo wuzuye uzi kuzuza inshingano ze zose z’urugo by’umwihariko guhaza abagore be bose mu gutera akabariro.

Avuga ko ijoro rimwe aryamana n’abagore bane akabakorera icyo gikorwa ku buryo yizera ko ashimisha buri mugore byibura inshuro imwe mu cyumweru akaba arabahetuye akongera agatangira.

Comrade Scorpion yongeyeho ko atajya agira ikibazo cyo kuyoberwa abana be dore ko ari benshi kubera ko abakunda bose kandi ahorana nabo. Abasha kumenya izina rya buri umwe bitabaye ngombwa ko yiyambaza nyina.

Muri gahunda ye yo kurongora undi mugore yagize ati:“Nzarongora undi mugore vuba aha, mfitiye urukundo abana banjye ndetse na banyina bose.Abana banjye bose mbazi amazina ku buryo nshobora kubatandukanya ntarinze kwitabaza ba nyina.’’

Umuhungu we w’imfura afite imyaka 28 y’amavuko nawe akaba afite abagore babiri ndetse n’imbyaro ye ya ni impanga, ikindi kandi mu bagore be,barindwi baratwite ku buryo bari hafi kubyara.

Uyu mugabo aje akuraho agahigo kari gafitwe n’umunya-Ghana ufite abagore 13,abana 170,abuzukuru 90 n’abakobwa 10 akundana nabo .




Nsabimana Roger

  • admin
  • 01/02/2020
  • Hashize 4 years