Umucyecuru yakoresheje amayeri ahambaye arokora abatutsi 100
- 11/04/2018
- Hashize 7 years
Umukecuru w’umuyislamukazi witwa Zura Karuhimbi w’imyaka isaga 100, avuga ko yarokoye Abatutsi basaga 100 bahigwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahigwa n’Interahamwe n’abandi bari bagamije kubica, yakoresheje amayeri yo kwiyita umurozi ruharwa abasha kugera ku ntego.
Atuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, yemeza ko afite imyaka 106 ariko n’ubwo bigaragara ko amaze gukura avuga ko atazi neza igihe yavukiye, yemeza ko ku ngoma y’umwami Yuhi Musinga yari amaze kuba umukobwa w’inkumi.
Uyu mukecuru avuga ko ubutwari yagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi abukomora ku mayeri yahimbye, abeshya Interahamwe n’abandi babahigaga ngo babice, ko ari umurozi ruharwa, abakangisha Nyabingi.
Yabajijwe uko byagenze ngo akore icyo gikorwa cy ’indashyikirwa avuga ko ibyo byose yabifashijwemo n’Imana ndetse na bimwe mubyo yakoraga by’imyenda.
Zula yagize ati “Nahishe Abatutsi 100.Icyo gihe Imana niyo yabikoraga, … narimfite ibintu nkora, ibintu nakoraga nibyo nabambiikaga, namara kubibambiika nkacisha ku nzu hose, nti nimuze Nyabingi irabarya”.
Zura Karuhimbi akomeza avuga ko aya mayeri yakoresheje, yayajyagaho inama n’abakobwa be babiri.
Zura Karuhimbi yagize ati “Narimfite abakobwa babiri, nkababwira nti, nimucuguse, bagacugusa [uducuma], nti maze za Nyabingi nizize, hakavuga byabindi by’ubucuma, bakambaza bati ‘iwanyu nihe’, nti ‘uwacu ni i Rukiga’, bati ‘i Rukiga Nyabingi barayigira”.
Zula avuga ko Interahamwe zabimenyereye zitinya kongera kugaruka iwe zivuga ko ari umurozi ukarishye, by’umwihariko ko uguhisha Abatutsi yabikomoye ku babyeyi be bahishaga abantu bagirirwaga nabi mu myaka ya kera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Zula ati “Mama Nyiranziza yahishaga abantu kuko yahishe Inkindi, ahisha Mukandutiye na Mukarwego n’abandi b’Abanyabufundu, ubwo se twajyaga kwica abantu dute”?
Uyu mukecuru abana n’umwisengeneza we witwa Niyigena, by’umwihariko ko Leta imugenera buri kwezi inkunga y’ingoboka, uyu mukobwa babana akavuga ko ayo mafaranga ari make, kuko na we asubira inyuma agakoresha imbaraga zishoboka zose ngo abashe kubona ibimutunga byose.
Niyigena na Nyirasenge (Zula) batangarije Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko bafite umunezero kubera ko bamaze umwaka umwe batujwe mu nzu nziza bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Uyu mukobwa Niyigena ashimangira ko n’ubwo batuye mu nzu nziza, bataryama ngo basinzire kubera ishyari ry’abaturanyi babo.
Ati “Nijoro iyo ndyamye, si nsinzira, nasinzira se?, baza bakayicukura bakadusangamo, bazi ko afite amafaranga ngo atagira uko angana, nk’ubu mwaje [abanyamakuru] ubu bazi ko ko murasiga miliyoni, ni ukuvuga ngo ubu ndumva amaso andya, kuko ntabwo nsinzira”.
Akomeza avuga ko bamwe mu baturanyi batishimira ko yakoze ibintu by’ubutwari, babagirira ishyari bazi ko ababasuura babasigira amafaranga menshi, ati “Ntabwo babyishimira ndetse umuntu ashobora no kuguhaga akarara akwishe, kandi ni ukuri ntayo, nonese haba hari amafaranga nkajya guhinga, ndaceceka nkabihorera”.
Mu mwaka wa 2007, Zula yambitswe umudali w’ishimwe na Perezida Paul Kagame. Mu mwaka wa 2015, yambitswe umudali w’ishimwe n’idini ya Isilamu mu Rwanda asengeramo. Iyo umusuye ahita yikoza mu nzu akayivana aho yayibitse akayizana akakwereka.
Yanditswe na Habarurema Djamali