Umucuruzi yafashwe amaze kunyereza imisiro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa
- 09/10/2018
- Hashize 6 years
Umucuruzi witwa Bizimana Edouard mu murenge wa Nyamabuye yafashwe amaze kunyereza imisiro ingana na Miliyoni 4.5 kuri Caguwa.
Igikorwa cyo ku mufata cyabaye kuri tariki ya 08 Ukwakira ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage bo muri uwo murenge.Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage mu nzu ye basangamo amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze.
Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze.
Ikigo k’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kiravuga ko uriya mucuruzi yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni enye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Karekezi avuga ko Polisi ikimara kumenya amakuru yahise itegura igikorwa cyo gusaka mu rugo kwa Bizimana, koko bamusangana amabalo 20 y’imyenda ya caguwa.
CIP Karekezi yagize ati ”Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mucuruzi acuruza imyenda ya magendu ya caguwa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bagiye iwe baramusaka koko bamusangana iriya myenda.”
Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kagaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha. Agaragaza ko umuntu ukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko aba arimo guhombya igihugu kuko aba anyereza imisoro.
Yagize ati “Abakora ubucuruzi bwa magendo baba barimo kunyereza imisoro ya leta, kandi nta muntu uyobewe ko imisoro n’amahoro aribyo byubaka igihugu kigashobora gutera imbere.Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza bene bariya bacuruzi.”
Mu Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi havugwa ubucuruzi bwa magendo y’imyenda ya Cagugwa, mu minsi ishize hari undi muturage Polisi yafatanye amabalo 21 y’imyenda ya caguwa.
MUHABURA.RW