Umubyeyi yabyaye impanga eshatu ku buryo butandukanye

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umuryango wo mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi, uvuga ko wagize ingabire yo kubyara impanga 3, ugaragaza ko watunguwe ngo kuko icyo wahawe cyahabanye n’ibyo abaganga bawubwiraga.

Mukamana Froralence aganira n’Ikinyamakuru yagize ati “Ubwa mbere njya kwipimisha bambwiye ko mu nda yanjye harimo abana 2 nsubiye ku kigo nderabuzima kwipimisha barababura”. Avuga ko yoherejwe ku bitaro ngo akaza kumenyeshwa ko afite abana 3 mu nda nyuma yo kunyuzwa mu cyuma inshuro zigeze mu 10 nk’uko yabibwiraga ikinyamakuru Izuba Rirashe. Uyu mutegarugori avuga ko yahuye n’uburwayi akimara kubyara ku buryo yemeza ko nabugingo n’ubu abeshejweho n’umugabo gusa.

Mukamana avuga ko akimara kubyara yarwaye ndetse kugeza uyu munsi ngo amaboko akaba adakora neza kubera inshinge ati ” Ubu ntanubwo ndazana amashereka neza kandi n’amata ya kigozi bahaye aba bana aya nyuma arashira iri joro sinzi ayo ejo nzabaha” Yinginga ubuyiobozi kuba bwagira icyo bukora kugirango babone amata ya kigozi dore ngo bari banasabwe n’ubuyobozi kuba ariyo bajya baha abo bana. Asanga ubuyobozi ngo bukwiye kubafasha nibura kubona ayo mata mu gihe cy’amezi 6 ndetse ngo bakaba banafashijwe kubona inka ikamwa yazafasha mu kubona amata nawe yanywa akabona amashereka ndetse bakaba banabona ifumbire yazatuma bagira uburumbuke dore ko ngo bana fite ubutaka butera.

Se w’ aba bana Habanabashaka Jean Damascene w’imyaka 26 usanzwe ari umuhinzi kimwe n’umugore we nawe asanga ubwabo badafite ubushobozi bwo kurera izi mpanga. Ati”Ugeranyije ibyo umwana akeneye ngo abashe kubaho neza ntabwo twabasha kubibona rwose” Gusa avuga ko ngo ikibazo cye yakibwiye ushinzwe imibereho myiza ku murenge ngo akamusezeranya ko bazicara bakareba icyo babafasha. Ikindi ngo yabwiwe ko bazabashakira ubufasha buciriritse ngo kuko imbaraga z’umurenge nazo ngo ziba zidahagije ariko ngo banamubwiraga ko bashobora no kuzitabaza akarere ariko ngo bamubwiraga ko bitatebuka.

Uyu mugabo uvuga ko yabuze ababyeyi afite ngo ukwezi kumwe avuga ko ntabufasha bw’umuryango ategereje usibye kuba yabona ubufasha bwa Leta. Avuga ko asanga bakwiye gusonerwa mituwere ati “Ubu duhise tuba 5 urumva turasabwa ibihumbi 15 urumva n’ikibazo ntaho nayakura” Yunga mu ry’umugore akavuga ko bakwiye gufashwa bakabona amata y’abana nibura y’amazezi 6 yambere ngo nkuko babisabwe na muganga ndetse ngo bakabona inka yatanga amata asimbura kigozi ngo akanunganira n’umugorewe kubona amashereka. Ati “Yewe kwibaruka abana 3 biragoye ni umugisha ariko harimo n’imbogamizi nyinshi kubabonera imyambaro n’ibindi byinshi yewe ni umugisha ariko kandi unavanze n’ibibazo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi yemereye Ikinyamakuru ko nawe ngo yigereye kuri uyu muryango ngo agasanga bigaragara ko ucyeneye ubufasha. Rutaburingonga Jerome yagize ati “Kubufatanye bw’umurenge n’akarere turimo kubashakira ubufasha burambye ariko amata bakeneye yo turayabashyikiriza bitarenze ejo”Src:Izuba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 9 years