Umubyeyi wonsa ashobora kwikama amashereka akayasiga mu rugo umwana akayanywa bigahwana no kumwonsa ?

  • admin
  • 07/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Porogaramu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) yemeza ko byemewe ko umubyeyi wonsa umwana ashobora kwikama amashereka igihe agiye ku kazi atari buboneke vuba,akayasiga mu rugo umwana akayanywa bigasimbura ku mwonsa kandi ntibigire icyo bimuhungabanyaho mu mikurire ye.

Ibi ibyagarutsweho mu kiganiro NECDP na Hinga weze bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama 2019,basobanurirwa ibyiza byo konsa neza umwana mbere y’amezi atandatu ndetse no guhabwa indyo yuzuye mbere y’imyaka itanu mu rwego rwo kumurinda igwingira.

Macara Faustin umukozi muri Porogaramu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) mu ishami ry’imirire y’umubyeyi n’umwana,avuga ko umubyeyi yikamye amashereka akayasiga mu rugo kugirango umwana ayanywe yagiye ku kazi ntacyo bitwaye dore ko amara igihe kiri hejuru y’amasaha 8 atarangirika.

Ati”Kwikama ni uburyo bwa mbere.Gukama amashereka umubyeyi akayasiga mu rugo nta kibazo burya araterekwa akamara amasaha menshi atari muri firigo ari mazima iyo yakoranywe isuku.Turabisa kandi tukabikangurira ababyeyi aho bidashoboka ko abona umwanya wo ku konsa, yakama amashereka akayasigira umwana igihe adahari”.

Akomeza avuga ko mu Rwanda iyi gahunda ihari ariko ko nta mibare ifatika bafite y’ababyeyi bayikoresha, ariko ko bari gukangurira ababyeyi kuyitabira kuko nayo ari ingenzi kandi yemewe.

Ati “Nta mibare dufite ijyanye n’ababyeyi bakama amashereka bakayasigira abana ariko ni ibintu tubakangurira,ni ibntu tumaze iminsi twigisha ariko turabizi ko hari ababikora benshi”.

Macara avuga ko konsa umwana ari ingenzi ku buzima bwe kuko hari indwara zikunze kuzahaza ubuzima bwe n’imikurire ye,aba afashijwe kwirinda zidapfa kumufata uko ziboneye bityo imikurire ye ikaba ari nta makemwa.

Ati “Umwana wonse neza agira amahirwe macye yo kurwara indwara ebyiri ziza ku isonga zizahaza umwana.Umwana wonka agira ibyago bicye byo kurwara impiswi.Hari n’indwara z’ubuhomekero.Ubwo nyine iyo atarwaye izo ndwara urumva ko umwana aba afite amahirwe yo gukura neza no gutera imbere”.

Inyungu yo konsa umwana ntabwo iri ku mwana gusa, ahubwo iri no ku mubyeyi we kuko hari indwara zitandukanye zidashobora kumufata iyo yonkeje neza zirimo nka kanseri y’ibere,umubyibuho ukabije n’izindi.Ikindi kandi konsa byongera ubushuti hagati y’umubyeyi n’umwana we.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ari urwa mbere ku isi mu bihugu bifite ababyeyi bonsa abana babo ku bushake nta wubibahatiye aho biri ku kigero cya 87%.

Birabujijwe ko umugore wonsa yanywa inzoga cyangwa ngo anywe itabi kuko ibyo byose byinjira mu mashereka,bikagira ingaruka mbi ikomeye ku buzima bw’umwana cyane cyane kwangiza ubwonko bwe kandi ari moteri y’ubuzima bwa muntu.

Mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bahura n’ikibazo cy’imirire mibi no kotanswa uko bikwiye bikabaviramo no kugwingira, bari ku kigero cya 35% aho akarere ka Nyabihu kaza ku mwanya wa mbere ahabarurwa umubare munini w’abana bagwingiye kandi ari ikigega cy’igihugu ku biribwa.

Gusa ngo uyu mubare munini akenshi uterwa n’imyumvire y’ababyeyi yo kutamenya gutegura ifunguro ryuzuye ndetse n’uko iryo babonye batabasha kuriha abana ku buryo bwemewe.

Usibye kandi NECDP na Hinga Weze nk’abashinzwe iby’imirire myiza,harategurwa Inama mpuzamahanga izigirwamo byimbitse imirire inoze, FANUS (Federation of African Nutrition Societies Conference) izitabirwa n’impuguke zituruka ku mugabane w’Afurika ndetse n’u Rwanda kugirango barebere hamwe uko iki kibazo kijyanye n’imirire idahwitse cyakemuka.

Iyi nama izateranira i Kigali, muri Hoteli Lemigo mu mataliki ya 25 kugeza kuya 30 Kanama 2019.

JPEG - 177.9 kb
Abanyamakuru basabwe gufasha ababyeyi gusobanukirwa ibijyanye n’ibyiza byo konsa umwana no kumuha indyo yuzuye
JPEG - 331.5 kb
Macara Faustin avuga ko kuvangira umwana ibyo yonka mbere y’amezi atandatu ari bibi kandi ko atari byiza kumuha amata mu kimbo cy’amashereka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/08/2019
  • Hashize 5 years