Umubare munini w’abantu bazahitanwa n’indwara ya Zika niba ntagikozwe

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryatangaje ko indwara iterwa n’agakoko ka Zika igomba gufatwa nk’iyihutirwa cyane mu zigomba kurwanwa ku isi.

Nyuma y’inama y’impuguke za OMS yabereye i Geneve, umukuru w’iryo shami Margaret Chan yavuze ko amahanga agomba gukora uko ashoboye kugirango arwanye akumire iyo ndwara.

Udukoko dutera virus ya Zika uko tumeze

Agakoko ka Zika gaterwa n’umubu bivugwa karimo gutuma zimwe mu mpinja muri Brezil zivukana udutwe duto, ariko umukuru wa OMS, Dr Chan yavuze ko hakenewe ubundi bushakatsi bugamije kumenya neza ukuntu bigenda kugirango bavuke bameze gutyo.

Agakoko gatera indwara ya Zika karimo kugenda kiyongera cyane ku buryo muri uno mwaka byitezwe ko muri Amerika y’amajyepfo gashobora kuboneka mu bantu bagera kuri miliyoni enye.


Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 8 years