Umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze kuba ubukombe ku buryo butapfa kunyeganyezwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia umaze kuba ubukombe ku buryo butapfa kunyeganyezwa,” nk’uko byashimangiwe na Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko aheruka kugirira muri Ethiopia mu mwaka wa 2017.

Ba Minisititi b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bashimangiye uburyo uyu mubano umaze gushinga imizi, mu biganiro bagiranye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho baganiriye ku butwererane mu nzego zitandukanye zigamije kurushaho gushyigikira uwo mubano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirijje wa Ethiopia Demeke Mekonnen yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, mu biro bye biherereye i Addis Ababa ku wa Gatatu taliki ya 12 Ukwakira 2022.

Mu biganiro bagiranye, Minisitiri Demeke yagaragaje uburyo yanyuzwe n’umubano mwiza umaze igihe kirekire urangwa hagati y’u Rwanda na Ethiopia, anashimangira ko hakenewe kurushaho kuwushimangira binyuze mu nzego nyinshi z’ubufatanye n’ubutwererane.

Minisitiri Demeke yanagaragarije Dr. Biruta iterambere ritandukanye rigezweho muri Ethiopia, by’umwihariko aho ibihugu byombi byafatanya mu kurushaho guharanira iterambere riri mu nyugu z’ababituye.

Minisitiri Dr. Biruta Vincent na we, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia ugaragarira mu bufatanye buhamye burenga kugirana ubushuti busanzwe.

Yakomeje avuga kandi ko u Rwanda rwifuza kubona Ethiopia nk’igihugu cyunze ubumwe kandi gikomeye, aboneraho no kugaragaza amahirwe ashoboka y’ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi yagira uruhare mu kubaka ubushobozi bwabyo.

U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi, ndetse ibyo bihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu guhanahana amahugurwa n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, byahise bifungurira amarembo amakompanyi y’indege y’ibi bihugu arimo RwandAir na Ethiopian Airlines gusangira ikirere nta nkomyi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2022
  • Hashize 2 years