Ukwezi kumutuku gusobanura imperuka. sobanukirwa byinshi utaruzi?
- 29/09/2015
- Hashize 9 years
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Nzeri, isi yagize ibihe by’ikirere bidasanzwe, aho habaye ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi.
Ubwirakabiri bw’ukwezi, bwahuriranye n’igihe ukwezi kwegereye isi cyane maze kugaragara gusa n’amaraso, ari byo mu cyongereza bita Blood moon.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere batangaje ko ukwezi kwari kwegereye isi ho 14%, ndetse urumuri rwako rwiyongeraho 30%, ugereranyije n’ibisanzwe. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje, uku kwezi kw’amaraso kwagaragaye Muri Amerika y’epfo n’iya ruguru, mu Burayi, muri Afurika, ndetse n’ibice by’Aziya y’uburengerazuba na
Pasifika y’Uburasirazuba, hagati ya saa saba na saa moya ku masaha yo mu Rwanda. Isi yaherukaga ukwezi kw’amaraso mu mwaka wa 1982, naho
abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagaragaje ko bizongera mu mwaka wa 2033.
Ukwezi kw’amaraso ni iki? Nk’uko urubuga rwa interineti rwa The Guardian rubitangaza, ukwezi kw’amaraso nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu bumenyi
bw’ikirere, kubaho iyo habaye uruhurirane rw’ukwezi kunini, ni ukuvuga igihe kugaragara kwegereye isi, ndetse n’ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi, buba igihe igicucucucu cy’isi kiba cyakingirije ukwezi.
Ku bahanga mu bumenyi bw’ikirere, Ukwezi k’Umutuku kwagaragaye mu ijoro ryakeye kwitwa Ukwezi kunini cyangwa se Super moon, Harvest moon, tetrad n’ubwirakabiri bw’ukwezi cyangwa se lunar eclipse.
Mbese Tetrad yo ni iki? Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bise ubwirakabiri bw’ukwezi bwaraye bubaye mu ijoro ryakeye “tetrad”. Ngo bakoresha ijambo Tetrad, iyo habaye ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye inshuro enye zikurikiranya, nta na bumwe bwanyuzemo ngo bube igice, ari na zo nshuro zaraye zuzuye mu ijoro ryakeye. Kuki ukwezi kwakomeje kugaragara mu gihe cy’ubwirakabiri? Mu gihe cy’ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi, isi, izuba ndetse n’ukwezi biba biri ku murongo, aho ukwezi kuba kwitegeye isi. Ukwezi gukingirizwa n’igicucucucu cy’isi, ariko kugakomeza kugaragara kubera imirasire y’izuba iba iri kunyura mu kirere cy’isi.
Kuki ukwezi kwagaragaraga ari umutuku?
Ukwezi mu ijoro ryakeye kwagaragaye ari umutuku, kuko imirasire y’izuba yanyuraga mu kirere cy’isi yayunguruwe hanyuma igahindukizwa mu buryo imirasire y’icyatsi na move yanyanyagijwe cyane kurusha iy’umutuku. Ibi byatumye imirasire y’umutuku iba ari yo igera ku kwezi. Ubwirakabiri bw’ukwezi buteganyijwe muri Mutarama 2019, ariko ubuzahurirana n’ukwezi kunini (super moon) buzongera kugaragara mu mwaka wa 2033. Irangira ry’isi? Abanyamadini benshi bahuje ukwezi kw’amaraso n’ubuhanuzi, bamwe bavuga ko ari ikimenyetso cyerekana ibihe bya nyuma,
abandi bavuga ko hazaba akaga kazavamo n’irangira ry’isi. Izina “Ukwezi k’umutuku”, ntirikoreshwa mu rwego rw’ubumenyi bw’ikirere, ahubwo rikomoka ku buhanuzi bwo muri bibiliya. Igitekerezo cy’uko ukwezi kw’amaraso gusohoza ibyanditswe, gituruka mu isezerano rishya muri Bibiliya mu Byahishuwe 6:12, ahanditse hati “Nuko mbona afungura urwabya rwa 6, habaho umutingito w’isi; izuba riba umukara n’ukwezi kuba umutuku… Ikindi ngo ni uko ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi bwabaye ubwa kane nyuma y’ubwabaye kuva muri Mata kugeza muri Ukwakira 2014, ndetse no muri Mata uyu mwaka, kandi bwose bukaba ku minsi mikuru y’Abayahudi.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere banyomoje igitekerezo cy’uko Ukwezi k’umutuku kuzazana irangira ry’isi, ariko ibyo ntibyabujije ko ubutumwa buhuza ibi bihe by’ikirere bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose. Kuva kera, bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’ikirere ndetse n’abanyamadini harimo n’aya gakondo ntibasibye guhuza ibibera mu isanzure n’imyemerere, aho benshi bagiye batangaza amatariki isi izarangiriraho, nyamara bikarangirira mu magambo gusa.
Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw