Ukraine: Umwana ni umwe mu bantu 7 bapfuye mu gitero cya misile ku nzu y’imyidagaduro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Abantu barindwi, barimo umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, bishwe ubwo misile y’Uburusiya yakubitaga ku nyubako y’imyidagaduro mu mujyi wa Chernihiv wo mu majyaruguru ya Ukraine mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nkuko abategetsi babivuze.

Polisi yavuze ko abana 15 bari mu bantu 144 bakomeretse. Abantu nibura 25 bari mu bitaro.

Mu bishwe harimo abantu bari bari mu rusengero bizihiza umunsi w’ikihuruko w’abakristo bo mu itorero rya Orthodox. Ahantu h’imbuga hamwe n’inyubako ya kaminuza na byo byangijwe n’icyo gitero.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko icyo gitero “giteye ishozi”, mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasezeranyije igisubizo gihamye cy’abasirikare ba Ukraine kuri icyo yise “igitero cy’iterabwoba”.Uburusiya nta cyo bwari bwatangaza ku mugaragaro.

Umujyi wa Chernihiv uri ku ntera ya kilometero hafi 50 mu majyepfo y’umupaka wa Ukraine na Belarus.

Uwo mujyi wagoswe n’abasirikare b’Uburusiya mu mezi macye ya mbere y’igitero gisesuye Perezida Vladimir Putin yagabye kuri Ukraine kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.

Iyo nyubako y’imyidagaduro yo muri uwo mujyi yarashweho mu buryo butaziguye. Amabati yagurutse ava ku bisenge by’inyubako zegeranye na yo.

Umuyobozi (mayor) w’agateganyo w’umujyi wa Chernihiv, Oleksandr Lomako, yabwiye BBC ko iyo nyubako y’imyidagaduro yari yakiriye inama y’abakora drone (indege nto z’intambara zitarimo umupilote).

Lomako yagize ati: “Ndumva ko icyo bari bagambiriye cyari igikorwa cya gisirikare cyarimo kubera mu nyubako y’amakinamico kandi ko ari cyo barasheho.

“Ariko biraboneka ko Abarusiya bohereza ziriya misile ndetse n’ababaha amategeko hagati mu munsi [yo kurasa] ku mujyi w’abasivile babibonye ko abicirwamo b’ibanze ari abasivile”.

Yongeyeho ati: “Nta bundi buryo bwo kubisonura butari icyaha cyo mu ntambara ku basivile, ikindi cyaha cyo mu ntambara cy’Uburusiya”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine, Ihor Klymenko, nyuma yavuze ko abantu bose bari bari muri iyo nyubako y’imyidagaduro bari bashoboye kugera aho kwihisha ku gihe.

Yavuze ko “benshi mu bishwe bari bari mu modoka zabo cyangwa barimo kwambuka umuhanda ubwo icyo gisasu cyakubitaga, ndetse n’abavaga mu rusengero”.

Muri uwo mujyi hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu.

Ahandi, Uburusiya bwavuze ko drone ya Ukraine yakubise ku kibuga cy’indege cya gisirikare cyo mu karere ka Novgorod ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya, iteza inkongi y’umuriro yahise izimywa.

Uburusiya bwongeyeho ko indege imwe yangiritse ariko ko nta bapfuye cyangwa abakomeretse batangajwe.

Ukraine nta cyo iratangaza kuri icyo kivugwa ko ari igitero cya drone.

Hagati aho, igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko cyahanuye drone 15 muri drone 17 z’Uburusiya zakorewe muri Iran zo mu bwoko bwa Shahed, Uburusiya bwari bwohereje mu gitero cya nijoro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2023
  • Hashize 8 months