Uko wamenye igitsina cy’umwana uzabyara utagiye kwa muganga

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kumenya igitsina cy’umwana utegereje kwibaruka ni ingenzi cyane mu rwego rwo gutegura ibyo azakenera byose yaba ari mu mibereho ndetse n’ibyo azambara.

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa bwa ultrasound ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara, hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe bakamenya neza igitsina uzabyara, iyo bitagaragara neza bisaba kongera nyuma y’ibyumweru bicye.

Ntitwavuga ko ubu buryo bwizewe ijana ku ijana.Bishobora kuba byo cyangwa ntibibe byo, uburyo bwizewe bupimirwa kwa muganga gusa.

1.Kwanga ibiryo

Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa byose, bifitanye isano n’igitsina baba batwite. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cg se nyuma yo kurya bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu.

Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa, kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

2.Imihindagurikire y’amabere

Amabere ari mu bice bya mbere bihinduka cyane mu gihe umugore atwite. Niba amabere yawe aba manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe, akenshi uba utwite umukobwa, naho mu gihe amabere yawe atahindutse cyane, ushobora kuba utwite umuhungu.

3.Uko ugenda uhindura uko wiyumva

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kurwaragurika no kwanga ibintu byinshi mu bihembwe 2 bya mbere byo gutwita bakunze kubyara abahungu ugereranyije n’abagore badakunze kugira ibi bibazo mu gihe batwite.

4.Ubwoko bw’ibiryo ukunda

Ubwoko bw’ibiryo umugore utwite yibandaho cyane bishobora kukwereka igitsina atwite. Niba umugore yikundiye ibiryohera n’ibirimo isukari cyane, akenshi aba atwite umukobwa. Niba umugore akunda ibiryo birimo urusenda biba byerekana ko umuhungu ari hafi kuza.

5.Uko umeze mu maso

Niba ufite ibiheri mu maso, ukaba ugenda wirabura kurusha ibisanzwe cg uri gucikagurika imisatsi, bishobora kwerekana ko uri hafi kwibaruka umwana w’umukobwa, ibi ahanini bivugwa ko umwana w’umukobwa aba ari gufata ku bwiza bwawe. Niba umeze neza, ukaba ufite imisatsi yawe myiza nk’ibisanzwe, ushobora kuba ugiye kwibaruka umuhungu.

6.Uburyo umwana ateragura imigeri mu nda

Ibi akenshi ntibirebana n’inshuro umwana ateragura imigeri, ahubwo aho ayitera. Bivugwa ko iyo umwana atera imigeri hejuru gato nko mu mbavu, aba ari umukobwa. Niba uyumvira hasi mu nda, byerekana ko ari umuhungu.

7.Umuvuduko w’amaraso

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Canada, bwerekanye ko umuvuduko w’amaraso nko guhera ku byumweru 26 ushobora kukwereka niba uzabyara umuhungu cg umukobwa.

Iyo umuvuduko w’amaraso uri hejuru biba byerekana ko uzabyara umuhungu naho mu gihe uri hasi byakwereka ko uzabyara umukobwa.

Gusa tubibutse ko iri atari ihame ko ibi tuvuze bizakwereka neza 100% igitsina uzabyara. Buri mugore utwite ashobora kugira ibimenyetso bitandukanye n’iby’undi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 6 years