Uko twifata gutandukanye turyamye bivuze iki?

  • admin
  • 20/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imico yacu n’imierere yo mu bwonko mu gihe runaka bigaragarira akenshi mu buryo turyama nk’uko byemezwa na Dr Joseph Messinger, umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychothérapeute) , mu bushakashatsi yakoze yifashishije amahotel ya Kyriad, ubu bushakashatsi bwari bugamije gukangura abantu ku bijyanye n’imimerere runaka igaragarira cyane mu buryo asinzira yifashe. Ibyo rero byitwa ururimi rw’umubiri cg uko umubiri wivugira (langage corporel ), bikerekana uwo uri we.

Ibitotsi bifata 1/3 cy’ubuzima bwacu. Umuntu ufite imyaka 60 , aba amaze gusinziraho nibura imyaka 20.

Uko twifata turyamye ( positions) bikwiye kwitabwaho kuko bisobanuye byinshi.

Uko twifata gutandukanye bivuze iki?

Mu gihe bamwe bahitamo kuryama bagaramye , bakarambura amaguru, bagasobekeranya amaboko ku nda , abandi bo bazahitamo kuryamira urubavu ikiganza kimwe kiri ku musego giteganye n’itama .

Noneho mu gitondo bwenda gucya tugahindukira kugirango turuhure uruhande rwari ruryamiwe maze dusinzire neza udutotsi two mu rukerera.

Icyo tutazi rero ni uko uko dusinzira twifashe akenshi bisobanuye byinshi ku buzima bwacu bikagaragaza uko mu bwenge bwacu hameze ndetse n’abo turi bo .

Impuguke ku rurimi rw’umubiri (expert en langage corporel) Joseph Messinger, avuga kuri positions 7 ziboneka kuri benshi n’ibisobanuro byazo.

Wowe uryama ute ? Twereke uko uryama natwe tukubwire ubutumwa umubiri wawe uba ushaka gutanga.


Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

GUMANA NATWE KURI FACEBOOK NA TWITTER

  • admin
  • 20/09/2016
  • Hashize 8 years