Uko Sankara Callixte yatangiye urugendo rumugeza mu nzira igana iterabwoba

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri ahagana saa yine, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko yataye muri yombi Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN.

Urugendo rwa Nsabimana Callixte mu nzira igana iterabwoba yarutangiye amaze kunanirwa ishuri no guhomba mu bucuruzi ubwo yari akiri mu Rwanda.

Ngo uyu mugabo yiyemeje iyi nzira itari nziza na gato nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, aho yagiye gucumbika mu nzu y’umwe mubo mu muryango we ku Muhima nk’uko Ikinyamakuru Virunga Post kibivuga.

Yabanje kugerageza gucuruza amakara, nyuma umwe mubo mu muryango we amuha akazi ko kuyobora akabari ke muri Kigali. Nsabimana yatangiye kujya yirirwa anywa inzoga anagirana ibihe byiza n’abakobwa bo mu kabari.

Ubuzima bwakomeje kumukomerera, aza kubona uko ajya muri Afurika y’Epfo ari naho yatangiye kwiha amapeti ngo ‘y’umuyobozi utavuga rumwe na Leta’. Icyo gihe yashakaga uko yahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu. Nyuma yaje kunywana byeruye n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nk’iya Kayumba Nyamwasa n’abandi.

Aho niho yatangiriye inzira yeruye y’iterabwoba ubundi atangiza intambara kuri Facebook, Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga avuga ko ari muri Nyungwe ndetse iryo shyamba ryamaze kwigarurirwa n’ingabo ze.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyarwanda bagiye kuri Twitter, bamuha izina akwiriye ry’impirimbanyi yo kuri Facebook.

Umutwe wa Nsabimana ni umwe mu mitwe igenzurirwa i Bujumbura nk’uko byatangajwe na Raporo y’Impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Iyo raporo igaragaza neza uburyo Ihuriro P5 rikorera ku mugaragaro mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi baryo bagashakishwa mu bihugu biri hafi aho.

Iyo raporo ntisiga Uganda mu gufasha iryo huriro kubona abarwanyi. Uganda by’umwihariko ibihamya bihari byose byerekana ko ifasha RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byarigaragaje mu minsi ishize ubwo inzego z’umutekano za Congo zataga muri yombi LaForge Fils Bazeye wavugiraga FDLR na Theophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

Ifatatwa rya LaForge Fils Bazeye na Theophile Abega urucantege kuri Kayumba na Museveni

Abasesenguzi bavuga ko ifatwa ry’abo bagabo b’ibikomerezwa muri FDLR byabaye urucantege ku migambi ya Museveni na Kayumba Nyamwasa. Bazeye na Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu nama bari batumiwemo na Museveni ngo ahuze FDLR na RNC.

Gufatwa kwa Sankara ni ukundi gukubitirwa mu mavi kw’iryo huriro ryiyemeje guhungabanya u Rwanda.

Umwe mu basesenguzi mu by’umutekano wavuganye na Virunga Post ducyesha iyi nkuru, yemeza ko Sankara azatanga andi makuru y’imigambi mibisha bari bafitiye u Rwanda nk’uko byagendekeye Bazeye na Abega.

Yagize ati “Uyu Sankara, abazi iby’umutekano ni ubwoko bwa wa muntu uba ukomeye akekwaho ibyaha. Nk’uko byagendekeye Abega na Bazeye bamubanjirije, na Sankara azatanga amakuru akomeye ku mikorere ya P5 n’imigambi mibisha ya Museveni”.

Uyu musesenguzi yakomeje agira ati “Nizeye neza ko na Kayumba Nyamwasa aho ari ubu ari gutitira.”

Gusa ikigaragara urugendo rwe rushobora kuba rugeze ku iherezo atageze ku mugambi mu bisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko yari yarabyiyemeje akanirirwa ibyigamba ku mbuga nkoranyambaga kuko yamaze gutabwa muri yombi.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa Kabiri aho yatangaje ku mugaragaro ko Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ azagezwa mu butabera vuba.

Ikindi kandi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,rubicishije kuri twitter yarwo, rwatangaje ko uyu mugabo ari ukuri ko yatawe muri yombi kandi akaba ari i Kagali aho ategereje gushyikirizwa ubutabera kugira ngo yisobanure ku byo ashinjwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi yiyemerere.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years