Uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bagomba kugera ku ishuri

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’uko abanyeshuri barangije amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye baboneye amanota ndetse bakamenyeshwa ibigo bazigaho, kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019, minisiteri y’uburezi yagaragaje uko abanyeshuri bose biga bacumbikiwe bagomba kugera ku bigo bigaho.

Iri tangazo rigenewe abayobozi b’ibigo by’amashuri, abatwara abantu n’ibintu, ababyeyi n’abanyeshuri ko igihembwe cya mbere kigomba gutangira kuwa mbere tariki 14 Mutarama 2019, bityo abanyeshuri bakaba bashyiriweho gahunda y’uburyo bagomba kugera ku bigo bigaho mbere y’iriya tariki.

Iyi gahunda iratangira kuwa gatanu tariki 11 Mutarama 2019, aho abanyeshuri bagomba kujya ku ishuri ari abiga mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, abiga Nyamasheke na Rusizi mu Burengerazuba ndetse n’abiga mu mujyi wa Kigali.

Kuwa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, abanyeshuri bagomba kujya ku ishuri ni abiga mu turere twa Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba.

Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, hazagenda abiga mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Uburasirazuba.

Abanyeshuri bose barasabwa kuzagenda bambaye umwambaro w’ishuri, ndetse bitwaje amakarita yabo y’ishuri kugirango umutekano wabo uzarusheho kwitabwaho.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta ufite mu nshingano amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, ryanasabye abashinzwe gutwara abantu mu binyabiziga guha ubufasha bwihariye abanyeshuri bafite ubumuga bwo butandukanye cyane ubwo kutabona no kutavuga.

Iri tangazo kandi ryasabye abafite aho bahurira n’iki gikorwa bose, nk’abashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye, abashinzwe gutwara abantu n’ibintu n’abandi iki gikorwa kukigira icyabo kugirango kizagende neza.

Minisiteri y’uburezi yongeye kwibutsa ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019 gitangira kuwa 14 Mutarama 2019, bivuze ko uyu munsi ugomba kuba ari uw’amasomo bityo ibiteganywa byose bikazaba byakozwe mbere y’iyo tariki.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years