UK: Bitunguranye Indege yagombaga kugeza abimukira ikigali yahagaritswe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/06/2022
  • Hashize 3 years
Image

Indege ya mbere yagombaga gukora urugendo ruva mu Bwongereza ruza i Kigali itwaye abimukira  yahagaritswe habura amasaha make ngo itangire urugendo.

Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rufashe umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.

Impunzi zari zamaze kugera muri iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo ubwo umwanzuro w’urukiko wasohokaga.

Minisitiri ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko bitunguranye kuba uru rukiko rwinjiye muri iki kibazo mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zari zatanze uburenganzira ko abo bantu bashobora koherezwa mu Rwanda.

Ati “Nari narabivuze ko iyi gahunda kugira ngo igerweho bitazaba byoroshye, ntunguwe n’umwanzuro w’ubutabera wo ku munota wa nyuma utumye indege y’uyu munsi idahaguruka.

Yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza itari buhagarare, ahubwo iri bukomeze gutegura ingendo zagombaga gukurikiraho nk’uko byari byarapanzwe.

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwari ruherutse gutanga uburenganzira bw’uko aba bimukira bakoherezwa mu Rwanda kuko bigaragara ko bazafashwa kubaho neza.

Uru rukiko rw’i Burayi rwatangaje ko umwe mu bantu bagombaga kuzanwa mu Rwanda, umugabo ukomoka muri Iraq, atagomba koherezwa ndetse ko hagomba gutegerezwa igihe kigera ku byumweru bitatu hagatangazwa umwanzuro wa nyuma w’inkiko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/06/2022
  • Hashize 3 years