Uhagarariye Ubwongereza muri Amerika avuga ko ubutegetsi bwa Trump ’budashoboye

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years

Uhagarariye Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko ubutegetsi bw’Amerika burangajwe imbere na Perezida Donald Trump budashoboye ndetse ko budatuje muri bwo.

Mu butumwa bwo kuri internet bwa ’email’ bwari ibanga ariko kuri ubu bukaba bwagiye ahabona, Sir Kim Darroch, Ambasaderi w’Ubwongereza muri Amerika, avuga ko ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House byo kuri ubu butegetsi bwa Bwana Trump “bikora nabi mu buryo bwihariye”.

Ariko muri ubwo butumwa, Ambasaderi Sir Kim anaburira ko Perezida Trump adakwiye gucyengerwa.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza byatangaje ko kuba ubwo butumwa bwari ibanga bwarahishuriwe ikinyamakuru the Mail on Sunday cyo mu Bwongereza, bigaragaza gushaka guteza “ibibazo”, ariko ibi biro ntibyahakanye ibikubiye muri ubwo butumwa.

Ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House ntacyo byari byatangaza ku ihishurwa ry’ubwo butumwa bw’ibanga Ambasaderi Sir Kim yoherereje abamukuriye mu Bwongereza.

Nubwo ibiro bya White House ntacyo byari byatangaza, ihishurwa ryabwo rishobora kuba rigiye gukoma mu nkokora ikivugwa ko ari “Umubano mwiza bidasanzwe” ibihugu byombi bifitanye.

Muri ubwo butumwa bwari ibanga bukaba bwagiye ahabona, Ambasaderi Sir Kim agira ati:

“Mu by’ukuri ntitwizeye ko ubu butegetsi buzageraho bukajya mu buryo birenzeho; bukagabanya gukora nabi; bukagabanya kuba umuntu atamenya aho bwerekeza; bukagabanya gucikamo ibice; bukagabanya kubana n’amahanga mu buryo budasobanutse no kugabanya kuba budashoboye“.

Ambasaderi Sir Kim ashidikanya ku kuba hari igihe cyazagera ibiro bya Perezida Trump “Bikaba byagaragaza na rimwe ko bishoboye“.

Aburira ko nubwo Bwana Trump “Yashimishijwe cyane” n’uruzinduko aheruka kugirira mu Bwongereza mu kwezi gushize kwa gatandatu, ko ubutegetsi bwe buzakomeza gushyira imbere inyungu zabwo mbere y’ibindi byose.

Ukutavuga rumwe hagati y’Amerika n’Ubwongereza ku mihindagurikire y’ikirere, ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no ku gihano cy’urupfu, gushobora kurushaho kwigaragaza mu gihe ibihugu byombi bishaka kuvugurura umubano mu by’ubucuruzi ubwo Ubwongereza buzaba buvuye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, nkuko bikubiye muri ubwo butumwa.

Ambasaderi Sir Kim avuga ko kugira ngo Perezida Trump akumve, “Ugomba koroshya ibyo uvuga, ndetse ntibibe bimuvuga nabi“.

Gahunda y’Amerika kuri Irani ’irimo akavuyo’

Mu butumwa yohereje mu kwezi gushize ku bamukuriye mu Bwongereza, Ambasaderi Sir Kim avuga ko gahunda y’Amerika kuri Irani “Idasobanutse, irimo akavuyo”.

Mu ruhame, Bwana Trump yavuze ko impamvu yatumye asubika ibitero by’indege kuri Irani habura iminota 10 ngo bitangire ari uko yabwiwe ko abaturage 150 b’abasivile bari kubigwamo, ariko muri ubwo butumwa Ambasaderi Sir Kim avuga ko icyo gisobanuro “atari icyo kwizerwa”.

Ahubwo Ambasaderi Sir Kim avuga ko Perezida Trump “Nta na rimwe aba atuje byuzuye”, ko ahubwo atashakaga guhindura ibyo yasezeranyije ubwo yiyamamazaga byo kudashora Amerika mu ntambara n’amahanga.

Ubwo butumwa bwari ibanga bukaba bwagiye ahagaragara, ni ubwo guhera mu mwaka wa 2017, bukaba bukubiyemo n’ibyo uyu Ambasaderi yagiye abona mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Bwana Trump.

Nkaho avuga ko ibyo ibitangazamakuru byatangazaga ko “Hari ubushyamirane n’akavuyo” mu biro bya White House, ko ayo makuru “ahanini ari impamo“.

Umuvugizi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza yavuze ko rubanda iba yiteze ko ba ambasaderi babwiza ukuri igihugu cyabatumye ku bibera mu gihugu bakoreramo.

Yongeyeho ko atari ngombwa ko ibitekerezo byabo ku ko babona ibintu biba ari na byo bya leta yabatumye. Ati: “Ariko tubahembera kutubwiza ukuri”.

Umuvugizi w’ibiro by’uhagarariye Ubwongereza muri Amerika yavuze ko bifitanye “Umubano ukomeye” n’ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House, kandi ko uzakomeza nubwo habayeho “imyitwarire igamije guteza ibibazo”, nk’uko guhishurwa k’ubumwa bw’ibanga.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years