Ugiye ugashikuza abantu za ’ecouteurs’ abenshi wasanga barikwiyumvira amakuru y’ibihuha-Lt Col Mugabo

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Gasabo asaba abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha bagenda bumvira ku matelefone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Lt Col Eugene Mugabo avuga ko benshi mu bagendana utwumvirizo mu matwi(écouteurs za telefone), ngo baba bumva amakuru y’ibihuha bibabwira ko igihugu nta mutekano gifite.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu amaze gutaha inzu y’ibiro by’umudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi, aho yasabye abaturage kumva amakuru y’ukuri atarangwa n’ibihuha.

Lt Col Mugabo ati “Ejobundi mwumvise umuntu wadutse witwa Sankara, umuntu aza yiyambariye uko ashaka, avuga ko yafashe Nyungwe, nta sasu na rimwe yarashe, ibyo rero birangaza urubyiruko rwacu”.

Akomeza agira ati “Ibi abantu baba babyumvira kuri telefone, buriya ugiye ugashikuza bamwe muri bo za “ecouteurs”, benshi wasanga biyumvira amakuru y’ibihuha, nyamara baba bahawe ibyo bakora, bafite za ’devoirs’ bakuye ku ishuri”.

Uyu muyobozi w’Ingabo akomeza avuga ko mu bindi bintu bihungabanya umutekano w’Igihugu harimo ibiyobyabwenge no gutura mu buryo bw’akajagari.

Ati “Mu Rwanda ntiduhinga urumogi ariko buri munsi ntidusiba gufata abikoreye imifuka yarwo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi buvuga ko ibiro by’imidugudu birimo kubakwa kugira ngo abaturage babone aho bazajya bigishirizwa gahunda za Leta zirimo no kwirindira umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Niragire Theophile agira ati” bazaganira ku byabateza imbere ariko bazanahabwa televiziyo kugira ngo bareke kumva ibihuha ahubwo bumve amakuru y’ukuri”.

Umukuru w’Umudugudu wa Byimana, Nsengiyumva Emmanuel avuga ko inzu y’umudugudu ikenewe cyane kugira ngo abaturage bajye bagira aho bahurira, ariko ko izanakodeshwa kugira ngo haboneke uburyo bwafasha abatishoboye.

Ni mu gihe abaturage bo mu Byimana ku giti cyabo bishatsemo ibisubizo bagakusanya amafaranga yo kubaka ibiro by’umudugudu bifite agaciro k’asaga miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

PNG - 781.4 kb
Umuyobozi w’Inkeragutabara muri Gasabo yafunguye ku mugaragaro inzu abaturage biyukabikiye izabafasha kujya baganiriramo gahunda za Leta
PNG - 711.8 kb
Umuyobozi w’Inkeragutabara muri Gasabo Lt Col Mugabo avuga ko bamwe mu bagendana utwumvirizo mu matwi ko baba bumva amakuru y’ibihuha

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years