Uganda:UPDF igiye kwinjiza mu gisirikare abagihozemo bagera ku 1500

Igisikare cya Uganda (UPDF ) kigiye kwinjiza mu ngabo abari barasezerewe mu gisirikare 1500 bivugwa ko bazifashishwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cya Somalia mu ngabo z’umuryango w’abibumbye AMISOM.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda UPDF,Brig.Richard Karemire yavuze ko aba basezerewe mu ngabo bazajya muri Somalia nibamara kongera gutozwa.

Ati”Abafite ingufu n’ubuzima bwiza mu bari barasezerewe muri UPDF bazabona amahirwe yo kujya gucunga umutekano muri AMISOM nyuma yo kongera gutozwa”.

Akomeza agira ati”Abagera ku 1500 nibo bacyenewe“.

Abajijwe uko gushaka abazajya muri abo bacyenewe bizakorwa,Brig.Karemire yavuze ko uburyo bazakoresha buzatangazwa kuko ntabwo bazabigira ibanga.

Chimpreports yakomeje imubaza impamvu bari gushaka abo bashaje kandi Uganda ifite abasirikare benshi,Brig. Karemire yagize ati”Dufite batayo zisaga 29 muri Somalia.Ubwo buri musirikare yavuye muri Somalia ndetse hari nabasubiyeyo inshuro eshatu”.

Yakomeje avuga ko ayo ari amahirwe ku nshuti zabo ngo nazo zijye kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu ndetse no kumenya ko batazibibagiwe.

Magingo aya umusirikare umwe wa UPDF uri muri AMISOM,buri kwezi ahambwe amadorari 722 ahwanye n’amashilingi ya Uganda miliyoni 2 n’ibihumbi 600.

Ubwo birumvikana ko abo basezerewe mu ngabo za UPDF bagiye kongera gutozwa bakajya muri Somalia uko ari 1500 bazajya bahembwa amadorari ya Amerika miliyoni 1 n’ibihumbi 83 buri kwezi ahwanye na miliyari 4 z’amashilingi ya Uganda.

Mu gihe kingana n’amezi atandatu bazamarayo, bazaba bahembwe yose hamwe miliyari 24 z’amashilingi ya Uganda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe