Uganda:Umusirikare ukomeye yatawe muri yombi acyekwaho kuba maneko w’u Rwanda

  • admin
  • 29/05/2019
  • Hashize 5 years

Igisirikare cya Uganda kiravugwaho guta muri yombi umwe mu basirikare bakomeye witwa Col Paul Muwonge wari mu mutwe ushinzwe iperereza muri icyo gihugu ashinzwa kuba yaba ari intasi y’u Rwanda.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru mu gisirikare cya Uganda UPDF aravuga ko uyu Col Muwonge yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ku wa Gatatu.Uyu mukoroneri ngo yari asanzwe ishinzwe iperereza mu gisirikare kirwanira ku butaka wanabashaga kubona amakuru yingenzi kandi y’ibanga yasangirwagaga na divisiyo eshanu zirwanira ku butaka, hanyuma agahita ayashyikiriza inzego zo hejuru zifata ibyemezo muri UPDF.

N’ubwo uyu musirikare ashinzwa ibi byose,ntabwo arabihamywa n’inkiko ngo anabihanirwe bityo ngo aracyari umwere nk’uko Daily Monitor ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Biravugwa ko Col Muwonge akimara gutabwa muri yombi tariki ya 22 Gicurasi 2019,ngo yahise ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye iherereye muri Kampala ariko ngo umutekano wari wakajijwe bikomeye ahantu hose.

Mu kuziba icyuho cy’uwo mwanya w’ingenzi muri UPDF ngo Col David Gonyi yahise yitabazwa by’igitaraganyo kugira ngo asimbure Col Muwonge wari umaze gutabwa muri yombi.

Nubwo bivugwa gutya ariko,icyo afungiwe ntikiramenyekana neza kuko inzego za gisirikare muri Uganda ntiziri kubyemera.

Amakuru y’uko Col Muwonge yaba afungiwe kuba maneko w’u Rwanda,Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig.Richard Karemire yayateye utwatsi anavuga ko nta musirikare wa UPDF afunzwe.

Ati”Nta musirikare wa Uganda ufunzwe kubera ko akurikiranweho kunekera u Rwanda”.

Abajijwe aho uyu Muwonge ari magingo aya,Karemire yongeye ashimangira ko adafunze ati”Ntabwo afunzwe”.

Ariko yemera iby’uko ari gukorwaho iperereza ku myitwarire ye idahwitse itajyanye n’umwuga wa gisirikare.

Magingo aya kuva yafungwa,ntibizwi niba Col Muwonge abasha gusurwa n’umuryango we n’inshuti cyangwa ngo abashe kuvugana n’umunyamategeko we uzamwunganira mu rubanza.

Umuvugizi wa UPDF,Big Karemire we ntiyemera iby’itabwa muri yombi rya Col Muwonge
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/05/2019
  • Hashize 5 years