Uganda:Umunyarwanda yirukanwe muri iki gihugu ashinjwa kubangamira umutekano wacyo

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri bakoreraga MTN Uganda barimo Umunyarwanda Annie Bilenge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout,bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Iki gikorwa gikurikiye ibindi by’Abanyarwanda benshi bamaze igihe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bamwe bagasubizwa mu gihugu cyabo bakorewe iyicarubozo, bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda.’

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza banyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho gikomeye “ku ruhare rwabo mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.”

Rikomeza riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha yabo, byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Muri iyi myaka ibiri ishize hakunze kuvugwa abanyarwanda bakomeje guhohotererwa muri Uganda abenshi bakaburirwa irengero abandi bakoherezwa mu Rwanda bakorewe iyicarubozo.

Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.

Iryo totezwa risa nk’iryatijwe umurindi mu myaka mike ishize n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, ishakira abarwanyi muri icyo gihugu. Umunyarwanda wanze kuyijyamo cyangwa ugaragara ko abangamiye ibikorwa byayo akibasirwa bikomeye, ashinjwa kuba “intasi y’u Rwanda.”

Gusa mu ijambo rye risoza umwaka wa 2018 rininjiza abanyarwanda mu wa 2019, Perezida Paul Kagame yavuze hari ibihugu by’abaturanyi bifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, aho yatanze urugero kuri FDLR na RNC.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.


Annie Bilenge Tabura(iburyo)n’Umufaransa Olivier Prentout bombi batawe muri yombi ndetse birukanwa no mu gihugu cya Uganda

MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years