Uganda:Umubare w’amenyo mu kanwa wabaye inzitizi ku basore bashaka kwinjira mu gisirikare

  • admin
  • 29/12/2019
  • Hashize 4 years

Tariki ya 27 Ukuboza 2019 muri Uganda, urubyiruko rwatangiye kwinjizwa mu gisirikare cy’igihugu. Iyi gahunda yatangiriye mu gace ka Kololo, kari guhuriramo uruturutse muri Kampala. Mu bisabwa kugira ngo ushaka kujya mu gisirikare yemererwe harimo kuba yujuje amenyo.

Iki gikorwa kigomba kubera mu gihugu hose kuri gahunda iteye itya: abazahurira muri Kololo ni abaturutse muri Kampala, abazahurira muri Kotido ni abaturuka muri Kotido, Kaabong, Karenga na Abim mu gihe abahurira muri Lyantonde ari abaturuka muri Lyantonde, Rakai na Kyotera.

Abashaka kujya mu gisirikare bafite imanzi (tattoo) n’inkovu bari gusubizwayo gusa ingingo yo kwangira abatujuje amenyo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ku rubuga rwa Twitter. Amakuru ya televiziyo ya UBC avuga ko ibisabwa byose bimaze gutuma urubyiruko rusaga 2000 ruzubizwayo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yashyize hanze itangazo mu minsi ishize ryavugaga ko urubyiruko rugera ku 4000 ruzinjizwa mu gisirikare kugeza tariki ya 5 Mutarama 2020. Mu iri tangazo, Brig. Gen. Karemire yavuze uru rubyiruko rugiye gusimbura abari mu zabukuru bagiye kujya mu kiruhuko.

Uru rubyiruko byateganywaga ko ruzinjira mu gisirikare mu byiciro bibiri. Icya mbere ni icy’ururi hagati y’imyaka 18 na 25 ruzinjira mu buryo busanzwe mu gihe icy’ururi hagati y’imyaka 18 na 30 ruzinjira mu buryo bwihariye. Abagomba kwinjira muri iki kiciro cya kabiri, barasabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu masomo atandukanye yiganjemo aya siyansi.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/12/2019
  • Hashize 4 years