Uganda:Impanuka yahitanye abanyarwanda batanu bo mu muryango umwe

  • admin
  • 31/12/2018
  • Hashize 5 years

NBS TV yo muri Uganda yatangaje ko Abanyarwanda batanu bo mu muryango umwe bapfiriye mu mpanuka y’ imodoka

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ umuroroba kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 mu karere ka Lwengo mu muhanda Masaka Mbarara.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Byamungu Livingstone ushinzwe ishoramari muri RDB ariwe waguye muri iyi mpanuka ari kumwe n’abana be.Aya makuru avuga ko umugore we na we ngo ararembye.

Bane mu bagize uyu muryango bahise bahasiga ubuzima, naho umugore wa Dr Byamungu abasha kurokoka iyi mpanuka ariko akaba agikomeje kuremba cyane.

Dr Byamungu Livingston yakoze ahantu hatandukanye harimo no mu rugaga nyarwanda rw’abikorera PSF.

Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango n’inshuti.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/12/2018
  • Hashize 5 years