Uganda:Imikino y’amahirwe izwi ku izina rya ’Betting’ igiye guhagarikwa burundu

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari ya Uganda David Bahati,yavuze ko iki gihugu kitazongerera igihe impushya za kompanyi z’imikino y’amahirwe mu rwego rwo kuyica burundu.

Inkuru ducyesha Monitor ngo David Bahati yavuze ko ibi by’ifungwa z’iyi mikino ari itegeko-teka ryatanzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu.

Yongeyeho ko Perezida Museveni yatanze iryo tegeko-teka kubera ingaruka mbi imikino y’amahirwe iri kugira ku rubyiruko.

Yagize ati”Twahawe amabwiriza na Perezida [Yoweri] Museveni yo guhagarika guha impushya kompanyi z’imikino y’amahirwe no kuraguza umutwe. Perezida ubu yahaye amabwiriza akanama kayigenzura”.

Gukina imikino y’amahirwe kuri shampiyona y’umpira w’amaguru mu Bwongereza, Premier League, bireze muri Uganda – kandi bikomeje kwiyongera.

Bwana Bahati yabwiye abitabiriye amasengesho yo ku cyumweru mu rusengero rw’ahitwa Rugarama Hill mu mujyi wa Kabale ko “kuva ubu, nta kompanyi nshya zizongera guhabwa uruhushya. Izisanzwe zikora, ntizizongererwa uruhushya igihe zahawe nikirangira”.

Yavuze ko abakuru b’amadini, batacogoye kurwanya imikino y’amahirwe, ubu noneho bakwiruhutsa kuko “amasengesho yabo yumviswe”.

Urubyiruko rwinshi muri iki gihugu rudafite akazi rugana imikino yo kuraguza umutwe rwizeye kubona imibereho.Si aha honyine kuko no mu Rwanda abenshi bitabira ku bwinshi iyi mikino yo kuraguza umutwe aho usanga bingajemo urubyiruko.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years