Uganda:Hatangiye iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi ari korewe n’abasirikare

  • admin
  • 25/02/2019
  • Hashize 5 years

Polisi ya Uganda ivuga ko yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi umwe mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda bivugwa ko yakorewe n’umusirikare mukuru w’ipeti rya Jenerali Majoro n’abandi basirikare babiri.

Muri iyo videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, uwo musirikare mukuru n’abasirikare bamucungira umutekano babonwa bazengurutse umugore wahagaritse imodoka yabo kubera ikosa ryo mu muhanda.

Videwo ngufi yafashwe n’umuntu wari ushungereye, igaragaza umwe mu basirikare ashikuza akaboko k’uyu mupolisikazi Esther Namaganda ufite ipeti rya Sergeant ubwo Esther yashakaga kumurwanya.

Jenerali Majoro Matayo Kyaligonza, usheshe akanguhe, wari wambaye ishati y’umweru, agaragara agenda n’amaguru aho ibyo byaberaga yicumba imbago. Ntabwo agerageza kubuza abasirikare bamurinda gusingira uwo mupolisikazi ukorera mu muhanda cyangwa ngo ababuze kwibasira abashungereye.

Mu yindi foto, Jenerali Majoro Kyaligonza yerekanwa arambura akaboko ke akerekeza kuri Sergeant Namaganda, mu gihe abasirikare bamucungira umutekano bamufashe bamukomeje.

Nkuko Sergeant Namaganda abivuga, Jenerali Majoro Kyaligonza yamukubise urushyi mu maso, nubwo ibi nta videwo n’imwe cyangwa ifoto n’imwe ibigaragaza mu zafatiwe aho ibyo byabereye.

Brigadier Richard Karemire, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, avuga ko abo basirikare babiri bacungira umutekano Jenerali Majoro Kyaligonza batawe muri yombi.

Jenerali Majoro Kyaligonza ni n’uhagarariye Uganda mu Burundi. Yaranzwe no kutavugwaho rumwe mu myaka yashize.

Mu mwaka wa 1989, yamanuwe mu ntera kubera gukubita urushyi umupolisi. Mu mwaka wa 2001, bivugwa ko yakubise umunyamakuru, naho mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2018, yashinjwe gukubita umuturanyi we.

Nk’umusirikare mukuru ndetse akaba n’umwe mu basirikare bafashije Perezida Yoweri Museveni kugera ku butegetsi mu mwaka wa 1986, benshi bategereje kureba niba ibikorwa bye bizakorwaho iperereza ryimbitse.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/02/2019
  • Hashize 5 years