Uganda:Abapolisi bane batawe muri yombi bazira gufata amashusho y’umugore n’umugabo bari gusambanira mu modoka

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years

Abapolisi bane bo muri Uganda batawe muri yombi bashinjwa gufata amashusho y’umugore n’umugabo barimo gukorera imibonano mpuzabitsina mu modoka maze ayo mashusho bagahita bayakwiragiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, yavuze ko abo bapolisi uko ari bane bakoreye icyo cyaha ahitwa Kakira mu muhanda wa Jinja uherereye mu burasirazuba bwa Uganda tariki ya 7 Nzeri 2019 .

Enanga yavuze ko aba bapolisi bashinjwa imyitwarire mibi yo gushaka gusebya abandi ndetse no gusiga isura mbi igipolisi cya Uganda bitewe n’ibi bakoze.

Muri ayo mashusho yakwiragijwe,abapolisi bumvikana bari kubuza aba bakoraga imibonano mpuzabitsina kwambara imyenda yabo kuko bari bamabye ubusa babategeka gukomeza igikorwa ari nako bari kubafata amashusho.

Bumvikanye kandi bari kubaza uwo mugore imyaka afite ababwira ko afite imyaka 40 y’amavuko ndetse n’abana bane mu gihe uwo basambanaga w’umugabo yababwiye ko afite imyaka 20 y’amavuko.

Hanyuma babazaa uwo mugabo impamvu yakundanye n’umugore umurasha imyaka ingana gutyo.

Enanga we avuga ko aho kugira ngo babafate amashusho bibereye mu byabo ndetse bakanabigira umukino,bakagombye kubafata bakabashinja gukorera ibiteye isoni ku karubanda.

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko ibyo bidakwiye umupolisi wa Uganda kuko byangiriza isura ya polisi.

Ati “Barashinjwa imyitwarire mibi yo gusebanya.Bagombaga gufata abo bantu maze bakabashinja gukorera ibiteye isoni ku karubanda ariko aho kugira ngo bafate amashusho yabo bambaye ubusa ndetse barangiza bakayakwiragiza ku mbuga nkoranyambaga”.

Kugeza ubu aba bapolisi bafungiye muri Jinja aho biteganyijwe ko bazajyanwa mu rukiko rushinzwe imyitwarire ya polisi rukorera mu mujyi wa Kampala.

Iyi nkuru ya The Monitor ivuga ko nibaramuka bahamwe n’icyo cyaha,bashobora kuzahagarikwa,gukatwa umushara wabo w’ukwezi kumwe kugera kuri atatu cyangwa bakaba bakirukanwa burundu mu gipolisi cya Uganda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years