Uganda:Abantu 40 batawe muri yombi bacyekwaho kuba intasi z’u Rwanda bitwaje kuba abakirisitu ba ADEPR

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu mukwabu wakozwe n’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI) n’igipolisi wafatiwemo abantu 40 bashinjwa kuba ’intasi’ z’urwanda ariko bakaba ngo babikoraga biiyita abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR.

Igikorwa cyo kubafata cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 mu gace ka Kibuye hafi y’umujyi wa Kampala nk’uko ibi bitangazwa n’ikinyamakuru Softpower kegamiye kuri Leta.

Umwe mu bakurikiye ibikorwa byo gufata aba bantu yabwiye iki gitangazamakuru ko uko ari 40 bose bakurikiranweho kuba ari za maneko kandi bakabikora biwikiriye umwambaro w’ubukirisitu.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize ubwo Leta ya Uganda yatangiraga gushakisha abantu bahungabanya umutekano wayo,ngo aba bakirisitu bahise baburirwa irengero ariko nyuma bamaze kubona ko igikorwa cyo guhiga abahungabanya umutekano kigenjeje make bahita batangira kugaragara ndetse banashyiraho ubuyobozi bushya.

Biravugwa ko umusaruro w’aba bafashwe ari ugufasha mu gutanga amakuru bayaha inzego z’umutekano muri iki gihugu mu iperereza mu rwego rwo kubungabunga umuekano.

Icyaha gikomeye bashinjwa ngo ni ugukora ubutasi mu gihugu kandi bitwaje ubukirisitu.Gusa urwego rwa CMI ntacyo ruratangaza ku cyatumye bafata aba bantu.

Si ubwa mbere abayoboke b’itorero rya ADEPR bashinjijwe ibi bikorwa,kuburyo bamwe bafashwe bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyica rubozo muri iki gihugu.Mu minsi ishize umuyobozi mukuru muri iri itorero ndetse n’umukirisitu birafunzwe bashinjwa ubutasi ariko bahakanye iki cyaha ubwo bageraga mu Rwanda ahubwo bakavuga ko bari abaturage basanzwe.

Ibi ndetse n’ibindi bikorwa bibi bikorerwa abanyarwanda bari muri Uganda,u Rwanda rwabyamaganiye kure runagira inama abaturage barwo kutongera gukandagiza akarenge muri iki gihugu bitewe n’uko byari bimaze kugaragara ko nta mahoro bagirirayo.

JPEG - 63.7 kb
Brig. Gen. Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza mri Uganda CMI

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years