Nyuma y’uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni mu Rwanda Uganda yirukanye Umuhuzabikorwa wa Kayumba Nyamwasa kubutaka bwayo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umutwe w’Iterabwoba wa RNC wakunze kwifashisha ubutaka bwa Uganda mu gutegura imigambi mibisha no kugaba ibitero ku Rwanda, ariko bisa nk’aho ayo mahirwe yamaze kuyoyoka nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzahuka guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kuva wa Gatandatu, imwe mu nkuru zakomeje gucicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda ni ihambirizwa rya Robert Mukombozi wari usanzwe aba muri Australia ariko akaba yahuzaga ibikorwa bya RNC afatanyije n’abandi bambari bayo bakorera muri Uganda.

Urwego rushinzwe Ubutasi muri Uganda rukimara kumenya ko Mukombozi ageze i Kampala hakurikiyeho igikorwa cyo kumuta muri yombi nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakurikiranye uko iryo yoherezwa ryagenze, bashima uburyo umubano w’ibihugu byombi ukomeje gushyigikirwa mu nzira zikwiriye nyuma y’imyaka igera kuri itanu havugwamo urunturuntu.

Robert Mukombozi yahambirijwe nyuma y’aho Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje ko agiye gukuhiga abantu bose u Rwanda rufata nk’ibyihebe cyangwa ibyitso byabyo.

Uku kwiyemeza gufite ishingiro rikomeye cyane kuko abari muri iyo mitwe bagiye bifashisha cyane ubutaka bwa Uganda bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari na wo muzi w’ibibazo byagiye birangwa hagati y’ibihugu byombi.

Umuhungu wa Perezida Museveni, Umujyanama we mu bikorwa byihariye akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Mukombozi yirukanywe ku butaka bwa Uganda amwita “Umwanzi w’u Rwanda na Uganda, anagaragaza amafoto ye yerekeje ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe.

Yanditse ati “Ntabwo nkunda gukora ibi bintu, ariko niba birokora ubuzima bw’abasirikare banjye, nzakora icyo aricyo cyose. Ndashimira CMI, iyobowe na Gen Maj Birungi ku gikorwa cyiza. Umwanzi w’u Rwanda na Uganda yafashwe yoherezwa aho yaturutse.”

Mukombozi aherekejwe ku kibuga cy’indege

Mukombozi yatawe muri yombi ndetse anaherekezwa ku kibuga cy’indege mu gihe bivugwa ko yariaje mu ruzinduko rw’akazi, aho binavugwa ko yari kuzahura n’abambari ba RNC bakiri muri Uganda ari bo Sulah Nuwamanya na Boonabana Prossy.

Guka nanone ngo Mukombozi wabaye umunyamakuru unenga u Rwanda igihe kinini, afite inshuti ye y’umukobwa uba muri Uganda na we akaba ari mu batuma yurira indege akaza i Kampala gusura uwo yihebeye.

Gusa hari andi makuru akomeje guhwihwiswa ko Mukombozi yaba yatawe muri yombi akaba ashobora koherezwa mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Taarifa.

Robert Mukoombozi ni umugande ariko urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ruturuka ku kuba muw’2008 yarirukanywe mu Rwanda, aho yiyitaga umunyamakuru, kandi ahubwo yari umukwizabinyoma.

Ubu ni umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia ariko umutwe wose urwanya u Rwanda awubarizwamo, dore ko igihe inyeshyamba za FLN zagabaga ibitero ari umwe mu bayishakiraga inkunga hirya no hino nu Isi, harimo na Uganda, igihugu cye cy’amavuko.

Nyuma y’uruzinduko rwa Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba wahuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, umubano wa Uganda n’u Rwanda watangiye urugendo rutanga icyizere cyo kuzahuka burundu ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’iki gihugu bwahagurukiye umuntu uwo ari we wese washaka kurugaruramo kidobya.

Impuguke mu bya Dipolomasi zirashima intambwe ikomeje guterwa mu kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi by’ibituranyi bisangiye amateka menshi, zigasaba ko abanzi b’u Rwanda bose bakibarizwa ku butaka bwa Uganda bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/04/2022
  • Hashize 2 years