Uganda yatangaje ko yiteguye guha ubuhungiro Gen Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yiteguye kwakira nk’inkimpunzi Gen Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Sudan ku mpamvu zo kumushimira kugira uruhare rukomeye mugushaka amahoro muri Sudan y’Epfo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu nyubako y’inteko ishingamategeko y’iki gihugu aho umunyamabanga wa Leta muri minisitiri y’ubanyinamahanga wa Uganda Henry Okello Oryem yavuze ko bibaye ngombwa ko Bashir abasaba ubuhungiro babumuha.

Yagize ati”Bibaye ko Omar al-Bashir asabye ubuhungiro muri Uganda icyo ni ikintu cyahabwa agaciro na perezida wa Uganda”.

Yamwitaga perezida n’ubwo hagiye gushira icyumweru yambuye uwo mwanya

Yakomeje agira ati“Perezida Omar Bashir yabaye umuntu wagize uruhare mu gushaka amahoro muri Sudan y’Epfo,yagize umumaro ukomeye natwe twishimira cyane kandi ubuhungiro bwe muri Uganda ni ikintu twaha agaciro”.

Mr Oryem yavuze kandi ko ikingenzi ari amahoro ku butegetsi buriho bw’inzibacyuho ari ukumva icyo abaturage bifuza anasaba ingabo muri Sudan kubaha ibyifuzo by’Abanya-Sudani.

Yavuze ko ubu Uganda iri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri kiriya gihugu ndetse ikaba iri gusenga amasengesho y’uko ubuyobozi bw’inzibacyuho buriho,kubaha ibyifuzo by’abaturage.

Bashir yakuwe ku butegetsi ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma y’amezi menshi abaturage b’igihugu cye binubira uko ubukungu buhagaze muri Sudan bakamusaba kwegura nyuma y’imyaka 30 amaze abayobora akanashinjwa kandi kunanirwa kurwanya ruswa.

Itsinda ryamuhiritse ku butegetsi ryari riyobobowe na Gen.Abdel Fattah al-Burhan Abdulrahman ari nawe wahise utangaza ko Bashir yatawe muri yombi akaba yari afungiye ahantu heza.

Gusa ingabo ntabwo zagaragaje niba zizamushyikiriza urukiko mpanabyaha rwa ICC cyangwa se ngo abe yaburanishwa n’urukiko rwa gisirikare muri kiriya gihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years