Uganda: Umuyobozi mukuru w’ingabo za UPDF yibukije abasirikare ku menya gutsinda umwanzi byihuse

  • Richard Salongo
  • 21/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Umuyobozi mukuru w’ingabo, Jenerali Wilson Mbadi yasabye abasirikare ba UPDF barangije amahugurwa [ Ofisiye Cadets] bose uko bari  bitabiriye imyitozo idasanzwe, ku menya gutsinda umwanzi vuba ndetse  no guhora bihugura igihe bari mu kazi, yababwiye ko igihe cyose bagomba guharanira ishema ry’ingabo z’igihugu cya Uganda.

Jenerali Mbadi yavugiye mu Ishuri rya Gisirikare rya Uganda, i Kabamba ubwo hasozwaga imyitozo ya nyuma yo guzoza imyitozo yiswe “Uongonzi Bora.” Imyitozo yahuje Intake 02 ya Gahunda yimyaka 3 ya Cadet na Intake 06 ya Cadets yabigize umwuga

Mbadi yashimye abahuguwe  yagize Ati: “Ndishimiye cyane, Ubu ndabasaba gushyira mu bikorwa ibyo bakwigishije hano mugihe ugeze mu kazi uge ubikoresha kandi bizabafasha gutsinda umwanzi byoroshye. ”

Gen Mbadi yihanangirije abasirikare bahuguwe kubaho mu buzima bw’umurengwe yagize Ati”: Nimba mushaka kuba muri UPDF igihe kirekire mu zirinde ku baho mu buzima bw’umurengwe , nibwo muzabasha kuramira mu gisirikari cya UPDF”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Uganda Col Wycliff Keita yashimye abahuguwe kuba baragaragaje imyitwarire myiza mu myitozo ndetse no mu masomo yose bize maze, abasaba kuyakomeza no mukazi.

Umuyobozi mukuru w’amasomo mu’ Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Uganda Col Tumuranzye yavuze ko intego z’imyitozo yari ugusuzuma ubufatanye bw’abahugurwa, ndetse n’ubuzima bwiza bw’umubiri, kubigisha intwaro zigezweho ndetse no ku bigisha gutsinda umwanzi .

 

Iy’imyitozo y’iminsi 14 yaberaga mu ishuri rya gisirikare rya Uganda mu karere ka Mubende.

Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’abakozi Brig Gen Mathew Gureme, abayobozi n’abigisha bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Uganda, abayobozi bakuru ba UPDF.

Officer Cadets to embrace and readily avail themselves of progressive training as a means of achieving proficiency of the Uganda Peoples’ Defence Forces.

U Rwanda narwo ruheruka gukora imyitozo irenze iyi yiswe “ Exercise Hard Punch 04/2023,” yabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iba igamije “guhuza neza ibikenerwa byose mu gutera, gufata, no kurinda ibirindiro, kujyana ingabo n’ibikoresho no guhuza ingabo zose mu gitero icyo ari cyo cyose cya gisirikare.”

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mbere rwavuze ko iyi ari imyiyereko ikurikira imyitozo y’uburyo ubushobozi bwose bwa gisirikare buhuzwa, bugakoreshwa mu gikorwa (operation).

Iyi myitozo iba irimo ‘diviziyo’ imwe y’ingabo zirwanira ku butaka, ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’ingabo zidasanzwe, n’ingabo zirwanira mu mazi.

Gusoza iyi myitozo bikorwa mu mwiyereko ukurikirwa n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, Umugaba mukuru w’ingabo uriho n’abandi basirikare n’abayobozi bo hejuru b’inzego z’umutekano.

Ku wa Kane umwiyereko warimo bamwe mu babaye abagaba bakuru b’ingabo. Abagaragaye mu mafoto barimo Gen Jean Bosco Kazura, Gen Patrick Nyamvumba, Lt Gen Charles Kayonga, Gen Ibingira Fred, Maj. Gen Albert Murasira, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Brig Gen Godfrey Gasana wungirije umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, IGP Felix Namuhoranye umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda n’abandi.

Twabibutsa ko mu gihe  gito cyatambutse , Al Shabab yari yatangaje ko yishe ‘Ingabo 137 za UPDF’, inavuga ko ya zisanze mu birindiro byazo biri ahitwa Bulamarer mu bilometero 130 ujya mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru, Mogadishu. N’ubwi uwo mubare igihugu cya Uganda kitawemeje.

Officer Cadets to embrace and readily avail themselves of progressive training as a means of achieving proficiency of the Uganda Peoples’ Defence Forces.

 

  • Richard Salongo
  • 21/08/2023
  • Hashize 8 months