Uganda: Perezida Museveni yongeye gushimira Abanyarwanda mu buryo bwimazeyo
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yari yitabiriye CHOGM, yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye, yongera gushimangira ko u Rwanda na Uganda ari abavandimwe, ati “Reka urukundo ruganze.”
Perezida Yoweri Museveni wari witabiriye ibikorwa bya CHOGM byaberaga mu Rwanda mu cyumwri gishize, ni umwe mu Baperezida bari bategezanyijwe amatsiko kuko yari amaze igihe ataza mu Rwanda ndetse akaba ari n’ubwa mbere yari aje kuva u Rwanda na Uganda byakubura umubano.
Na we ubwe uburyo yaje, byashimishije Abanyarwanda batari bacye kuko kuva yahaguruka muri Uganda, atahwemye kwereka abantu udushya ubwo yuriraga kajugujugu ya gisirikare.
Iyi kajugujugu yamusize hakurya muri Uganda, ubundi afata imodoka yamunyujije ku mupaka wa Gatuna aho yabanje no guhagaragara akaramutsa Abanyarwanda, ababaza amakuru.
Ageze i Kigali za Nyabugogo na Muhima, na bwo yakiranywe ubwuzu n’Abanyarwanda bari bashagaye, na we abashimira byimazeyo uburyo bamwakiranye urugwiro.
Ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Museveni, yatangaje ko no mu gutaha yongeye kunyura ku Mupaka wa Gatuna.
Yagize ati “Ndashimira abavandimwe b’Abanyarwanda urugwiro bangaragarije atari mu gihe namaze mu Rwanda ahubwo no mu gutaha kwanjye kuva Kigali kugeza Gatuna.”