Uganda n’Uburundi bagize icyo bavuga ku byatangajwe na Nsabimana Calixte Sankara mu rukiko

  • admin
  • 24/05/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’uko Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara agaragariye imbere y’urukiko mu kwisobanura ibyaha 16 ashinzwa birimo n’uko yakoranaga bya hafi n’igihugu cya Uganda n’Uburundi,ibi bihugu byombi byagize icyo bibivugaho ariko ngo ibyo byose bavuga ko ari ibinyoma bizacyemurwa mu nzira ya Dipolomasi.

Ibi bihugu byombi Nsabimana Calixte mu rukiko yavuze ko bari bafitanye imikoranire ya hafi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho mu rukiko yasobanuye ko muri Werurwe yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu.

Bimwe mu byo baganiriye ngo harimo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubasha kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.

Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig. Gen. Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.

Yasobanuye kandi uburyo muri Werurwe, bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabé bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda.

Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.

Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

Uganda iti ’byose bizakemurwa muri Dipolomasi’,Uburundi buti’ Major Bertin Ntitumuzi’

Chimpreports ivugana n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yavuze ko ibyatangajwe na Nsabimana nta byinshi yabivugaho usibye ko bizacyemurwa biciye mu nzira ya dipolomasi.

Ati”Tuzifashisha inzira za dipolomasi kuri icyo kibazo”.

Akomeza agira ati”Dufite inzira ya dipolomasi n’ubundi buryo buhari tuzanyuramo biciye mu ibiganiro mu gucyemura ibyo bibazo ndetse n’ibindi bihari”.

Naho ku ruhande rw’u Burundi,umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi utashatse ko amazina ye amenyekana aganira na Chimpreports,yahakanye ko nta muntu n’umwe bigeze bakoresha mu butasi bwo hanze witwa Bertin.

Ati”Nti dufite yewe ntitwigeze tugira umuntu witwa Major Bertin.Uyu muntu ntabwo tumuzi”.

Yongeraho ati”Birashoboka ko abanyarwanda bababwira uwo Bertin uwo ari we.Twe ntabwo tumuzi”.

Aya mahirwe ntagucike:Ikigo Best World Link Group cyahaye amahirwe abana 15 bashaka kwiga muri Turikiya kuri buruse bakazishyurirwa 90%

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/05/2019
  • Hashize 5 years