Uganda: Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagize icyo avuga ku cyatumye u Rwanda ruhagarika inyama rwatumizaga

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda, yavuze ko ikomeje gukaza ingamba yashyizeho zo guhangana n’indwara y’ibiguruka yagaragaye muri iki gihugu.

Uganda ikaba yasabye abaturage bayo n’ibihugu bituranye na yo bifite aho bihurira n’ibikomoka ku biguruka byo muri iki gihugu, ko bitagomba kugira ubwoba kuri iyi ndwara, kuko yakumiriwe mu buryo bukomeye.

Ibi Uganda ibivuze nyuma y’aho Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda iherutse guhagarika itumizwa ry’inkoko n’ibizikomokaho byatumizwaga mu gihugu cya Uganda, kubera indwara y’ibicurane by’ibiguruka yahagaraye.

U Rwanda ruvuga ko buri kwezi ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda hinjira imishwi y’inkoko ibihumbi 150, hakaninjira amagi agera kuri miliyoni imwe buri mwaka.

Kuri minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda Vincent Ssempijja, we yagize ati “Ubu icyiza gihari ni uko ahagaragaye iyi ndwara muri Uganda hari ku birometero 10 y’ahashyizwe mu kato, ahasigaye ubu hashobora kuva ibikomoka ku matungo bimeze neza, ku buryo byakoreshwa mu gihugu no ku masoko yo hanze.”

Uyu mu minisitiri yavuze ko ubu iyi ndwara yagaragaye ku biguruka byo mu gasozi birindwi, imbata zo mu rugo eshanu n’inkoko imwe, nk’uko The New vision ibivuga.

Gusa yavuze ko ibiguruka byo mu gasozi birenga 900 aribyo byapfuye mu Ntara ya Wakiso.


Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda Ssempijja

Yanditswe na Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years