Uganda: ISIS yigambye guturitsa igisasu cyahitanye 1 kigakomeretsa 3
Umutwe w’iterabwoba wa ISIS wigambye igitero cy’igisasu cyaturikirijwe i Kampala muri Uganda kigahitana umuntu umwe na ho abandi batatu. Uwo mutwe watangaje ko icyo gitego cyagabwe n’abanyamuryango bawo bakorera muri Uganda.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Polisi y’icyo gihugu, bemeje ko ari igitero cy’iterabwoba aho banashimangiye ko abakigizemo uruhare bose batangiye gushakishwa ndetse bazanatabwa muri yombi mu gihe kitarambiranye.
Icyo gisasu cyari gikozwe mu misumari n’utundi dukoresho dutyaye (shrapnels) cyasandaye ahagana saa 9:00 z’umugoroba (saa mbili zo mu Rwanda) wo ku wa Gatandatu, muri resitora iherereye ku muhanda ukunze kunyurwamo n’abantu benshi w’ahitwa Kawempe, inKampala.
Icyo gisasu cyahise gihitana umwe mu bakozi b’iyo resitora w’imyaka 20 y’amavuko na ho abandi batatu barakomereka, ndetse babiri mu bakomeretse bamerewe nabi. Bivugwa ko cyatezwe n’abantu bari bigize abakiliya muri iyo Lesitora basize igipfunyika munsi y’ameza bariragaho hadashize umwanya kigasandara.
Nk’uko bitangazwa na Aljazeera, umutwe w’itwrabwoba wa ISIL (ISIS) wigambye iby’icyo gitero mu itangazo watangaje wifashishije umuyoboro wa Telegram.
Uwo mutwe wavuze ko icyo gisasu cyatezwe na bamwe mu banyamuryango bawo babarizwa mu Gihugu cya Uganda, ushimangira ko cyatezwe aho ba maneko b’Igihugu n’abandi bayoboke ba Guverinoma bari bateraniye.
Perezida Museveni yavuze ko abantu batatu basize igipfunyika muri iyo resitora ari na cyo cyaje guturika nyuma.
Yagize ati: “Biragaragaragara ko ari igikorwa cy’iterabwoba ariko ababikoze tuzabafata. Abapolisi b’inararibonye mu kurwanya iterabwoba batangiye gukora iperereza. Baraza kuduha amakuru nyuma n’amabwiriza y’uko abaturage bakwiye kwitwara mu guhangana n’ibyo byihebe.”
Taliki ya 8 Ukwakira na bwo ISIS yigambye ikindi gitero cy’igisasu yemezaga ko cyatewe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kawempe ahegeranye n’ahaturikiye icyatezwe ku wa Gatandatu, ariko ayo makuru ntiyigeze atangazwa mu itangazamakuru ryo muri icyo Gihugu nubwo nyuma y’aho Polisi yatangaje ko ibyabaye bitari bikanganye.
Uganda ikomeje kwibasirwa n’uyu mutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu. Mu mwaka wa 2010 na bwo ibyihebe bya Al Shabaab byateze igisasu cyahitanye abantu basaga 10 bivuga ko ari igihano bihaye Uganda cyo kuba yarohereje ingabo muri Somalia.