Uganda iri kwitegura kwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) rivuga ko ubu abantu barenga 3000 bamaze kwambuka umupaka bajya muri Uganda, kuva ibikorwa by’urugomo byatangira mu ntara ya Ituri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Kuva mu mwaka wa 2018, ONU ivuga ko abantu barenga ibihumbi 300 bataye izabo bahungira mu bice bitandukanye bya Kongo nyuma y’imirwano hagati y’amoko y’aba Hema b’aborozi n’aba Lendu b’abahinzi.

Ibikorwa by’urugomo byo mu byumweru bishize bimaze gutuma hafi abantu 47500 bata ingo zabo Ituri.

Ababirokotse bavuga ukuntu abantu bishwe ndetse n’aho bari batuye hagatwikwa. Abategetsi bavuga ko ababarirwa muri za mirongo babiguyemo.

Impunzi nshya ziri kugera muri Uganda zirimo kubanza gupimwa indwara ya Ebola kubera ko yagaragaye no mu bice bimwe na bimwe bya Ituri.

Imyiteguro yo kwakira izo mpunzi yamaze gutangira kubera impungenge ko abantu banduye Ebola bashobora kwinjira muri Uganda.

Hagati y’impera y’umwaka wa 2017 n’intangiriro y’umwaka ushize wa 2018, abaturage ba Kongo babarirwa mu bihumbi amacumi nabwo bahungiye muri Uganda kubera kwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo hagati y’aba Hema n’aba Lendu.

Andreas Kirchhoff, umuvugizi wa HCR muri Kongo, yagize ati: “Uko ibintu bimeze, nkuko tubibwirwa na bagenzi bacu bahibereye, biteye ubwoba”.

Dufite gusa ishusho ituzuye neza [yuko ibintu bihagaze] kuko tutemerewe kugera muri twinshi mu turere. Hari ibikorwa by’urugomo byinshi cyane, [hari] umutekano mucye cyane”.

Hafi 10% by’abarwayi ba Ebola mu burasirazuba bwa Kongo ni abo mu intara ya Ituri.

Mu cyumweru gishize, Uganda yemeje ko abaturage bayo batatu banduye Ebola. Bari baherutse kuva muri Kongo, ubu bose bakaba barapfuye.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years