Uganda ikomeje urugamba rwo kwirukana abanyarwanda,noneho yongeye kujugunye abandi ku mupaka wa gatuna

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Polisi ya Uganda yajugunye Abanyarwanda 11 barimo abagore batatu, abana batandatu n’abagabo babiri ku mupaka wa Gatuna ugabanya Uganda n’u Rwanda.

Ibi byabaye kuwa 7 Gashyantare 2019 aho aba Banyarwanda bagejejwe Gatuna nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Mubende, abandi mu ya Jinja.

Umwe muri aba ni Bihibindi Simon w’imyaka 54 wari kumwe n’umugore n’abana babo bane. Uyu yatangarije Viruna Post dukesha iyi nkuru ko yafunzwe “Azira kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.”

Abandi ni Juliet Kayirere Julienne w’imyaka 41 wafungiwe Jinja na Muhammad Mazimpaka w’imyaka 31, akaba akomoka I Nyanza n’umugore we, Clarisse Nyiransabimana n’abana babo, Patrick w’umwaka umwe n’undi umaze amezi make avutse.

Kwirukana aba Banyarwanda bije nyuma y’aho muri iki cyumweru hirukanwe abandi batandatu biganjemo abagore.

Mu kwezi gushize hirukanwe Umunyarwanda Annie Tabura Bilenge n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda. Aba bashinjwa kumviriza abayobozi bakuru ba Uganda mu gihe cy’imyaka itandatu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years