Uganda: Ibisigazwa bya Idi Amin Dada bigiye kugaruka igihe Amma Mbabazi azaramuka atowe

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years

Amama Mbabazi, umwe mu bakandida bahagaranira kuyobora Uganda, yavuze ko natorwa azagarura ibisigazwa bya Idi Amin ndetse akanamwubakira Urwibutso mu rwego rwo guha agaciro uyu mu Perezida wayoboye Uganda mu myaka yo kuva 1971 kugeza 1979.

Idi Amin Dada ni umwe mu ba Perezida bavugwaho kuba barishe umubare munini w’abaturage ubwo yari ari ku butegetsi habarurwa abasaga 4000.000 by’abantu babuze ubuzima mu myaka umunani (8) uyu mugabo yamaze ku butegetsi kubera ubuyobozi bw’Igitugu bwakoreshwaga na Idi Amin. Ubutegetsi bwe bwaranzwe no kumena amaraso no gukandamiza abatavugaga rumwe nawe akaba yaraguye mu buhungiro muri Arabiya Saudit.

Ubwo yahaga Icyubahiro Idi Amin Dada, Amma Mbabazi yemeje ko kugeza uyu munsi muri Uganda hari abumva ko ari abantu ba Perezida Milton Obote nawe wayoboye iki gihugu cya Uganda , abandi bakaba aba Idi Amin, abandi bakaba Museveni kuri ubu gusa ntawahamya ko we yashatse kuvuga ko ari uwa Museveni cyangwa Idi Amin nk’uko inkuru dukesha BBC ibitangaza.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/02/2016
  • Hashize 8 years