Uganda: Gen. Muhoozi Kainerugaba yambitswe impeta za gisirikare z’ipeti rishya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Gen. Muhoozi Kainerugaba yambitswe impeta za gisirikare z’ipeti rishya aherutse guhabwa na se Yoweri Kaguta Museveni mu buryo butavuzweho rumwe mu Karere. 

Gen Muhoozi yambitswe ibi birango n’umugore we Charlotte Nankunda ku ruhande rumwe hamwe na sewabo Salim Saleh (murumuna wa Perezida Museveni), nk’uko biboneka mu mashusho yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi biganjemo abatwara za moto bagaragaye hafi y’ibiro bikuru bya gisirikare bya Bombo muri Uganda aho iki gikorwa cyabereye mu gushyigikira Muhoozi.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryo ryasabye ko aho kugororerwa Muhoozi yari akwiye gufungwa kubera icyaha “cy’imyitwarire mibi” y’umusirikare ihanwa n’itegeko.

Kumukura ku mwanya yari ariho ariko akanamuzamurwa ku ipeti na byo byagarutsweho cyane n’abavuze ko yagombaga guhanwa aho kuzamurwa mu ntera mu gisirikare.

Muhoozi ubu ni undi Jenerali w’inyenyeri enye muri bacye bakiri mu gisirikare cya Uganda nyuma ya Gen David Muhoozi, na Gen Wilson Mbadi umugaba w’ingabo za Uganda.

Kubera ibyo avuga, benshi babona ko Muhoozi Kainerugaba arimo gutegurirwa gusimbura se ku butegetsi, ndetse abamushyigikiye bakunze kuboneka bambaye imyenda yanditseho ‘MK Project’ bivugwa ko ari umushinga wo kumugeza ku butegetsi.

Perezida Museveni ntacyo yigeze avuga kuri ibi, ariko mbere yahakanye ko hari umushinga w’uko yasimburwa n’umuhungu we.

None ku wa Mbere, ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ubutumwa kuri Twitter rivuga ko, kubera ibyo aherutse kuvuga kuri Kenya n’Akarere, ryifuza ko Muhoozi “ajyanwa mu rukiko, akirukanwa mu gisirikare akajyanwa muri [Gereza] Luzira”.

Iri shyaka rivuga ko umukuru waryo yifuza ibi kuko Muhoozi yagize “imyitwarire mibi bikabije” ihanwa n’ingingo ya 145 mu mategeko y’ingabo za Uganda.

Mu butumwa bwabo FDC igira iti: “Mu kumuzamura mu ntera, M7 [Museveni] yanyuranyije n’itegeko….Dushobora gusaba ko inkiko zisubiramo kuzamurwa kwa Muhoozi nyuma y’imyitwarire mibi bikabije”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years