Uganda cranes yatumye Taifa Stars isubira mu gikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka 39

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe y’igihugu cya Tanzania ‘Taifa Stars’ yabonye itike yo gusubira mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 39, nyuma yo kwihererana Uganda ikayinyagira ibitego 3-0 mu mukino usoza itsinda L ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Muri iri tsinda L, Lesotho yanganyije na Cap-Vert 0-0, bihita bifasha Tanzaniya kubona itike nk’ikipe ya kabiri mu itsinda.

Ibitego bya Simon Msuva, Erasto Nyoni kuri penaliti na Aggrey Morris, byafashije Tanzania yari yakiriye uyu mukino kuri Uwanja wa Taifa, kubona intsinzi itazibagirana.

Mbere y’umukino, Tanzania yarwaniraga umwanya na Cap-vert, yasabwaga gutsinda Uganda, yabonye itike inayoboye itsinda n’amanota 13. Iminota 20 ya mbere yari ihagije kugira ngo Simon Msuva ahagurutse abafana basaga ibihumbi 70 bari muri Stade ubwo yafunguraga amazamu yari arinzwe n’umunyezamu Denis Onyango.

Tanzania yihariye igice cya mbere cy’umukino, yahawe penaliti nyuma y’iminota itanu bavuye kuruhuka, ubwo Kirizistom Ntambi yakoraga umupira watewe na Mbwana Samatta, umusifuzi w’umunya-Gabon Eric Arnaud Otogo Castane agatanga penaliti yinjijwe neza na Erasto Nyoni.

Iyi kipe yari ishyigikiwe n’abatari bake bari banyotewe kubona isubira gukina irushanwa riruta ayandi kuri uyu mugabane, yashimangiye intsinzi yayo ubwo Aggrey Morris yatsindaga igitego cya gatatu n’umutwe ku mupira wari utewe na John Raphael Bocco ku munota wa 57.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Tanzania igira amanota 8 mu itsinda L, isiga Cap-vert yo yagize amanota atandatu nyuma y’uko yananiwe gutsinda Lesotho.

Usibye u Rwanda rwonyine ariko ibihugu bine by’abaturanyi bikikije u Rwanda byose bizajya mu Misiri.

Uretse Uganda,Tanzania n’u Burundi bwabonye itike ejo hashize, na Congo Kinshasa yakatishije itike yayo ubwo yatsindaga Liberia igitego kimwe cya Cédric Bakambu ku busa (1-0) mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Iki gitego rukumbi cyatumye Congo Kinshasa cyangwa RDC izamukana na Zimbabwe mu itsinda bahuriyemo rya G.

Tombora y’uburyo amakipe azaba agabanyije mu matsinda muri iri rushawa rizaba guhera tariki ya 21 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga, izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 12 Mata 2019.

Magingo aya ibihugu 24 byabonye itike yo kwitabira igikombe cya Afurika kizabera mu misiri bigizwe na Afurika y’Epfo, Algeria, Angola, Benin, u Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Misiri (izakira irushanwa), Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Madagascar, Mali, Maroc, Maurtania, Namibia, Nigeria, Uganda, Congo Kinshasa, Senegal, Tanzania, Tunisia na Zimbabwe.

Mbere y’umukino abakinnyi n’abasimbura ndetse n’abayobozi muri komite y’ikipe ya Tanzania babanje kwiragiza Imana
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years