Uganda: Chameleone yashyize ahagaragara indirimbo y’Imana [ UMVA INDIRIMBO]

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yashyize ahagaragara indirimbo y’Imana yise Nzigulira bisobanuye Nkingurira. 

Uyu muhanzi ni umwe mu bavandimwe ba Humphrey Mayanja uherutse kwitaba Imana azize Kanseri,  agashyingurwa mu cyubahiro tariki 03 Mata 2024.

Mu ijoro ry’iyo tariki ni bwo Jose Chameleone yashyize ahagaragara indirimbo y’Imana igaruka ku bibazo anyuramo ayisaba ko yamufungurira imiryango y’imigisha yayo. 

Mbere y’uko ayishyira ahagaragara, Jose Chameleone yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko azanye ikintu gishya.  

Ati: “Urukundo rw’Imana ibihe byose, mureke tujye mu rusengero.

Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe ejo bashyingura umuvandimwe we Humphrey Mayanja, mu magambo yavuze yagaragaje ko yatinye itabi ibintu byatumye benshi bibaza niba agiye kurireka burundu, mu buhamya yatanze. 

Yagize ati: “Humphrey yari mukuru wacu yasohoje inshingano ze neza, nakundaga kunywa itabi, ariko uko namubonaga nahitaga ndimira.”

Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zabahesheje ubutunzi n’icyubahiro, mu ntangiro z’uyu mwaka yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi nyinshi.

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks