Uganda: Abaturage nibo bafite Amahitamo mu biganza -“Amafoto ari kuranga igikorwa cy’amatora”

  • admin
  • 18/02/2016
  • Hashize 8 years

Amahitamo ni ay’abaturage :Abaturage ba Uganda babarirwa muri miliyoni 15 babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015.




Mu bakandida umunani biyamamarije kuyobora Uganda, batatu nibo bitezweho gutsindira uwo mwanya; ni perezida Museveni wari usanzwe ari perezida, Dr. Kizza Besigye na Amama Mbabazi wahoze ari minisitiri w’intebe. Abandi bakandida ni Maureen Kyalya, umugore rukumbi wiyamamaje, Prof. Valensius Baryamureeba, Maj. Gen. (rtd) Benon Biraro, Joseph Mabirizi na Abed Bwanika.

Kugeza iyi saha hari kuvugwa abasaga 80 bamaze gutabwa muri yombi bazira gukora ibinyuranyije n’amategeko harimo abakekwaho gutanga ruswa ndetse no gushaka kwica ndetse no kubangamira amatora nk’uko ikinyamakuru Newvision cyandikirwa hariya muri Uganda cyakomeje kujya kibitangaza



Umutekano wakajijwe kuva amatora atangiye kugeza iyi saha ndetse n’abari gushaka kuwuhungabanya barimo guhita batabwa muri yombi rugikubita

Ibiro by’itora byafunguwe saa moya z’igitondo, komisiyo y’amatora ya Uganda ivuga ko birafungwa saa kumi z’umugoroba bagatangira kubara amajwi.
Mu masaha ya Saa mbili nibwo amatora yari atangiye kwitabirwa ku mugaragaro


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/02/2016
  • Hashize 8 years