Uganda: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja Museveni kugura akuma k’ikoranabuhanga kitwa “Fungua Macho”

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years

Ikigo cyo mu Bwongereza cyagurishije Leta ya Uganda ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kugenzura, gukurikirana no gutoteza abahanganye na Perezida uriho.

BBC ivuga ko yabonye inyandiko imwe y’ibanga umwe mu basirikare bakuru mu rwego rw’ubutasi yari yateguriye Perezida Museveni, ivuga kuri iryo koranabuhanga ryahawe akazina ka “Fungua Macho”. Iyo nyandiko yo mu 2012, ivuga ko ikoranabuhanga rya Finfisher ryaguzwe muri Gamma Group International ryakoreshejwe mu guperereza, gukusanya amakuru, kuvangira ikoranabuhanga n’itumanaho by’ umwanzi no kubogamira amakuru ahererekanywa. Igira iri “Rishobora gushyirwa mu nyubako, imodoka, mudasobwa, telefoni zigendanwa, camera n’ ikindi kintu cyose gishobora kugera ku makuru cyangwa mu kuyagenzura.”

Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko iryo koranabuhanga ryamaze gutahura “amakuru menshi agaragaza imigambi y’ ibanga” y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikomeye muri Uganda, FDC. Ivuga kandi ko “icyo igikorwa kigamije ari ukugenzura ibitangazamakuru n’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi…rishobora kwifashishwa mu kubakurikirana.” Ikomeza igira iti “Nishimiye kubamenyesha ko kuva twatangira tumaze gukusanya amakuru menshi ku bantu benshi dushaka… abantu bateye ikibazo ku mutekano w’igihugu nk’abanyepolitiki bari muri guverinoma n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari gukurikiranwa.”

Guverinoma ya Uganda yasabye ibimenyetso Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Colonel Shaban Bantariza, yavuze ko atazi amabwiriza yaba yaratanzwe yo kugenzura abavugwa. Yagize ati “Abavuga ibyo bagomba kugaragaza ko bari kugenzurwa, ko telefoni zabo zikurikirwa. Byakozwe ryari? Zumvirijwe ryari? Ni iki byateje? Abari kubivuga nibo bireba ngo bagaragaze ibimenyetso, twe nta kimenyetso dufite ko bari kugenzurwa.”

Mu itangazo Gamma Group yasohoye, yavuze ko idashobora kugaragaza byinshi kuri ibyo birego, inavuga ko itajya ishyigikira cyangwa ngo ishishikarize urwego rwa guverinoma urwo arirwo rwose gukoresha nabi kimwe mu bikoresho na serivisi itanga.

Ibigo by’ ikoranabuhanga bitegetswe kutagurisha ikoranabuhanga bitanga, mu bihugu runaka mu ghe cyose bifite impungenge ku buryo rizakoreshwa.

Yanditswe na Eddie MMuhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years